Mu mahangaNyamukuruPolitike

Muri RNC hashobora kuvuka irindi Shyaka rya gatatu rya Leah Karegeya

Muri RNC hashobora kuvuka irindi Shyaka rya gatatu  rya Leah Karegeya

 Mu nyandiko yaciye mu kinyamakuru inyenyeri news kuwa gatatu tariki 5 Gashyantare 2020 kikaba ari kimwe  mubinyamakuru bikorera hanze y’urwanda   kiyobowe na  Noble marara , abaheruka kwegura m’ubuyobozi bwa RNC bandikiye ibaruwa  ubuyobozi bukuru bwiri  huriro.

Mwiyi baruwa Yashizweho umukono na Lea karegeya,  Jean Paul Turayishimye,  Odette Nyiraneza, Anicet Karege na Emile Rutagengwa , itangira ivuga ko RNC yamaze gutakarizwa ikizere n’abanyarwanda bingeri zose  kubera  imikorere idahwitse y’abayobozi bayo ndetse ko yagambaniye abari barayiringiye bose.

Bakomeza bavugako  banditse ino baruwa  bashingiye k’ubibazo n’ingorane RNC imaze igihe ihura nazo kuva yashingwa

Bati: “turabibutsa  ko RNC igitangira yarigizwe n’abanyamuryango b’ingeri zose  harimo n’abimena nka Dr Murayi Paulin, Dr Rudasingwa theogene , Kazungu Jean , Bwayihuku Mathias, Gahima Gerald, nsabimana Callixte, Nahimana Straton., Jonathan musonera,  ariko Bose baje kwitandukanya namwe k’umpamvu ze tuzi twese Kandi namwe muzi ubwanyu.

” ikindi kiyongeraho muri iyi baruwa bakomeza bavuga ko, RNC imaze Kuba iciro ry’imigani ndetse no gutakarizwa ikizere n’abanyamuryango benshi b’imena , harimo n’ababuriwe irengero ubwo bari mukazi arimwe ubwanyu mubagambaniye Kandi ari bagenzi banyu aha twavuga   nka, Ben rutabana , Major Nkubana Emmanuel, Mafurebo Bosco n’abandi

Hari n’abandi benshi bapfiriye mu mashyamba ya Congo nka kapiteni Sibo n’abandi bafungiye i Kigali  twavuga nka Maj.Mudasiru byose bikba byaratewe n’imiyoborere mibi.

Harabo mwagiye mweguza kubera ko banengaga imikorere yanyu  idahwitse ,ndetse n’abandi bagiye begura kubushake kuberako ntacyerekezo mwaberekaga.”

Muri iyi baruwa kandi bongeraho  ko ibi byose byatewe n’uko abayobozi bakuru ba RNC batengushye , bakanagambanira abari barabayobotse ndetse ibi  ko bigaragaza ubushobozi bwabo bucye mu miyoborere no gukemura ibibazo

Bati,Ibi bigaragaza ubushobozi bwanyu buke mu kuyobora no gukemura ibibazo bimaze iminsi  byarashegeshe Ihuriro, dore ko hagiye habaho gusubiramo ibyaha inshuro nyinshi ariko ntimwigeze mubasha gusubiza ibintu mu buryo habe no kugira icyo mukosora, ubu Ihuriro rigeze aharindimuka.

Muri make bitewe no kutagira ikerekezo n’imiyoborere yanyu mibi RNC  yatakarijwe  ikizere n’abari barayiyobotse ndetse bamwe yabagize ibitambo.

Bakomeza bavugako ko bitewe n’ubushobozi buke ubuyobozi bwa RNC bwagaragaje ndetse no gukoresha nabi umutungo w’ihuriro;

Kuba baratengushye abayoboke bayo , ndetse no kuba abayobozi bakuru  barahisemo gutangaza ibinyoma babicishije muri bimwe mu bitangazamakuru , ibyemezo bipfuye, n’ibindi byinshi bibishamikiyeho abayobozi bariho ubu bakwiriye kwigirayo hakabaho RNC nshya ndetse hagashirwaho Indi komite y’agateganyo itarimo kayumba nyamwasa n’agatsiko ke bati”

“Turabasaba ko hagakwiye kubaho RNC Nshya  ndetse abayobozi Bose bakuru harimo kayumba n’agatsiko ke Bose bakegura ,turabasaba guha agaciro ino nyandiko tubahaye, ndetse tukaba tunabimenyesha n’abandi Bose batengushwe na RNC,bimenyeshejwe  Jerome Nayigiziki Umuhuzabikorwa m’ukuru w’ihuriro rya RNC.

Iyo ugendeye kuri iyi nyandiko yanditswe n’aba bahoze mu ihuriro rya RNC bakuriwe na Leah Karegeya na Jean Paul Turayishimiye,byerekana neza ko ibyo basabye biramutse bidakurikijwe na Kayumba Nyamwasa biteguye guhita bashinga ishyaka ryabo,dore ko uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul Turayishimiye na mushiki wa Ben Rutabana Madame Tabita Gwiza arirwo rufite imbaraga nyinshi yaba kubantu ndetse n’amafaranga yakoreshwaga mu bikorwa bya RNC,cyane ko Ben Rutabana na bashiki be bari barashinze ikigega cyiswe Umurage wa Rwigara cyanyuzwagamo imisanzu myinshi ifasha RNC.

 

 

Hategekimana Jean Claude

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close