NyamukuruUbuzima

Coronavirus: U Burundi bugiye gushyira bamwe mu kato, u Rwanda rusaba ‘kugabanya ingendo zitari ngombwa’

Coronavirus: U Burundi bugiye gushyira bamwe mu kato, u Rwanda rusaba 'kugabanya ingendo zitari ngombwa'

Leta y’u Burundi yatangaje ko guhera uyu munsi abagenzi bajya mu Burundi bavuye mu bihugu bimwe birimo coronavirus bashyirwa mu kato k’iminsi 14 bakurikiranwa mu kwirinda ko igera mu Burundi, u Rwanda rusaba abaturage “kugabanya ingendo zitari ngombwa” mu bihugu irimo.

Ibihugu byombi byatangaje ko nta muntu wari wabigaragaramo wanduye ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Mu itangazo yanyujije kuri radio na televiziyo y’u Burundi (RTNB) ejo ku wa kane, Minisitiri w’ubuzima Thaddée Ndikumana yavuze ko abo bazajya bashyirwa mu kato bakigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye cy’i Bujumbura.

Abo ni abavuye mu Bushinwa, Koreya y’epfo, Iran, Ubutaliyani, Ubudage, Ubufaransa, Ubuyapani na Espanye.

Ku isi abategetsi bamaze kwemeza ko abantu barenga 92,000 bamaze kwandura coronavirus – itera indwara yo mu myanya y’ubuhumekero izwi nka Covid-19, muri abo abarenga 80,000 bakaba ari abo mu Bushinwa.

Ku isi kandi abantu barenga 3,000 imaze kubica, benshi muri bo bakaba ari abo mu Bushinwa aho iyo virusi yatangiriye.

Itsinda ryo ‘gusesengura no gukurikirana’

Kuri uyu wa gatanu, u Rwanda rwatangaje ko rumaze iminsi rwarashyizeho itsinda ryo “gusesengura no gukurikirana” uko rwiteguye “gukumira no guhangana” na coronavirus.

Mu ruhererekane rw’ubutumwa bwo ku rubuga rwa Twitter, ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda byibukije Abanyarwanda ko iyo virusi ntayirangwa mu gihugu kugeza ubu.

Ubwo butumwa bwongeraho buti:

“Icyakora dukurikije ubukana bw’iki cyorezo n’uburyo gikomeje guhitana umubare munini w’abantu ku isi, turasaba abanyarwanda kutirara no gukurikiza inama zo kwirinda iki cyorezo zitangwa n’inzego zitandukanye”.

Muri izo nama nkuko ibyo biro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda bibitangaza, harimo nko kwirinda kuramukanya abantu bahana ikiganza cyangwa bahoberana kubera ko yandurira mu matembabuzi aturuka mu guhumeka, mu gukorora, kwitsamura n’ibindi.

Harimo kandi no gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki no kwirinda kwegera abandi mu gihe cyose urwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo, umukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) yavuze ko riri hafi gutangaza urutonde rw’ibihugu bikiri inyuma mu myiteguro y’igihe coronavirus yaba ibigaragayemo.

Ndacyayisenga Jerome

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close