• Languages :
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Saturday, March 25, 2023
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
KWAMAMAZA
Ahabanza Nyamukuru

Polisi yagabiye inka abaturage batishoboye

Na Umuhoza Yves
January 11, 2023
Muri Nyamukuru, Ubutabera, Ubuzima
0
Polisi yagabiye inka abaturage batishoboye
153
Yasangijwe
1.9k
Yasuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ishuri rya Polisi ritangirwamo amahugurwa (PTS) riherereye mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, ryaremeye imiryango ine y’abaturage batishoboye yahawe inka 5 zirimo eshatu zihaka n’indi imwe iri kumwe n’inyana yayo, bahabwa n’imiti yo kuzoza ndetse n’amapompe yo kwifashisha.

Uyu muhango wabereye mu mudugudu w’Umunini, akagari ka Ruhimbi mu murenge wa Gishari.

Mu bayobozi bitabiriye uyu muhango harimo umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cya Polisi cy’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti n’abandi bayobozi batandukanye mu Karere ka Rwamagana.

Ubwo yagezaga ijambo ku nteko y’abaturage basaga 400 bari bitabiriye uwo muhango, CP Niyonshuti yashimiye abaturage ku bufatanye bagaragariza Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha.

CP Niyonshuti yagize ati:” Tubashimira uruhare mugira mu gufasha inzego z’umutekano mu kwicungira umutekano, kuko ntabwo zishobora kugerera hose icyarimwe. Iyo mutanze amakuru ku banyabyaha no ku bindi mubona bishobora guhungabanya umutekano, mugakora amarondo mwicungira umutekano; ni uruhare rukomeye mugaragaza kandi nibyo bituma haboneka umutekano n’ituze rusange haba aho mutuye ndetse no ku gihugu muri rusange.”

CP Niyonshuti yasabye abaturage borojwe, gufata neza inka bahawe kugira ngo zizororoke, babashe koroza n’abandi mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana nawe yagize ati: “Nyuma yo gucunga umutekano w’abaturarwanda bagasinzira ntacyo bishisha, ntibigarukira aho ahubwo Polisi yongeraho no guteza imbere imibereho myiza. Ni igihango gikomeye kidakwiye kwirengagizwa, murasabwa kwitura Polisi n‘izindi nzego z’umutekano mugirana ubufatanye mu gukumira no kwirinda ibyaha.”

Bazatsinda Jean Bosco, umwe mu baturage bashyikirijwe inka, ufite umugore n’abana bane wagaragaje akanyamuneza yatewe no kuba yaratoranyijwe mu bagabiwe inka, avuga ko izamufasha kwikenura kandi akazoroza n’abandi.

Yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watekereje abanyarwanda kuri Gahunda ya Girinka, nanjye nkaba mbashije kuyihabwa, nzayifata neza kugira ngo izabashe kororoka mbashe koroza n’abandi. Izampindurira imibereho mbashe kubona ifumbire umusaruro wiyongere, ndetse mbone n’amata y’abana banjye, yewe, sinabona uko mbivuga ndanezerewe cyane, iyi nka ni igihango tutazatatira.”

Iki gikorwa cyo gutanga Izi nka zahawe abaturage kuri uyu munsi zitanzwe nyuma y’uko mu kwezi gushize iri shuri rya Polisi nabwo ryari ryatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 1,000 bo muri uyu murenge wa Gishari mu rwego rwo kubafasha kwivuza.

Uwineza Adeline

Ibijyanye Nayo Inkuru

Intara ya Kivu y’amajyaruguru yongeye gufunga amayira yerekeza mu mujyi wa Goma
Mu mahanga

FARDC yihakanye ibyaha by’intambara ishinjwa n’inyeshyamba za M23

March 25, 2023
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina
Nyamukuru

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?
Nyamukuru

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka
Nyamukuru

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda
Nyamukuru

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18
Nyamukuru

Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18

March 24, 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

November 3, 2022
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

April 5, 2021
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

March 21, 2022
DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

24
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

20
Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC  i Luanda

Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda

15
Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

15
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
KWAMAMAZA
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Call us: 0783 646 291

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.

Ntabyabonetse
Reba Byose
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.