Kuri uyu wa 06 kugeza kwa 11 Werurwe 2023 abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda batangiye uruzinduko rwa Gishumba I Roma ruzwi nka “Visit Ad Limina Apostolorum”.
Ni uruzinduko baherukaga kugirira I Roma mu myaka 8 ishize, kuko Covid yaje gutambamira,igihe rwagombaga kongera kubera.
Uru ruzinduko ubusanzwe Abepisikopi barukora rimwe mu myaka itanu, muri icyo gihe baganira na Papa ku iterambere rya Kiliziya Gatolika.
Bimwe mu byitezwe ko bazaganira n’umuyobozi mukuru wa Kiliziya Gatolika harimo no gushinga Diyoseze nshya mu Rwanda kuko ubu bubasha bwo gushinga ama Diyoseze mashya biri mu maboko ya Papa mu gihe gushinga ama Paruwasi biri mu maboko ya Musenyeri.
Nk’uko byasobanuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ngo icyo kiri mubyifuzo baserukanye I Roma ndetse hakiyongeraho ko hari amasezerano bashaka kugirana n’ u Rwanda.
Kiliziya Galolika iri kwitegura Yubire y’imyaka 125 bityo bagomba kugira ibyo baganiraho na Papa kubyerekeranye n’urwo rugendo.
Aba bayobozi bazaboneraho no guhura n’abandi bayobozi ba Kiliziya bo mu rwego rwo hejuru, kugira ngo baganire kubyerekeranye n’uko Kiliziya iri kugenda itera imbere.
Uwineza Adeline