Muhayimana claude ushinjwa ibyaha by’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu , Urukiko rw’i Paris ruburanisha ibyaha nshinjabyaha rwategetse ko afungwa imyaka 14 nyuma yo gusanga ibyaha yashinjwaga bimuhama.
urubanza rwaburanishwaga kuva tariki 22 Ugushyingo kugera kuri 16 Ukuboza 2021.
Mu gufata umwanzuro urukiko rwagendeye ku byemejwe n’abaturage batoranyijwe ngo bace uru rubanza basubiza ibibazo 100 mu buryo bw’amatora. Ni ibibazo bijyanye no kwemeza niba Muhayimana Claude yarabaye umufatanyacyaha mu bikorwa bya jenoside byakorewe i Nyamishaba, Kizenga, Gitwa, Karongi na Bisesero, niba yarabishowemo ku gahato bikaba byakuraho uburyozwacyaha, noneho ibibazo nk’ibi bikaza no ku bufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu muri ibi bice.
Hagendewe ku bwiganze bw’amajwi y’abacamanza bahagarariye abaturage cyangwa jurés, ni ho urukiko rwahereye rumukatira igifungo cy’imyaka 14. Abajandarume bari mu rukiko bahise bamujyana muri gereza, Abakurikiye imikirize y’uru rubanza barimo Abanyarwanda baba mu Bubiligi no mu Bufaransa bemeza ko icy’ingenzi atari uburemere bw’igihano cyahawe uwaregwaga:
Naho Alain na Dafroza Gauthier bo mu muryango CPCR watangije iki kirego bahamya ko uru rubanza hari ubutumwa rutanga ku bakoze jenoside bataraburanishwa, bw’uko iki cyaha kidasaza,
Me Philippe Meilhac umaze imyaka 10 yunganira Muhayimana Claude, guhera ku kirego cyo kumwohereza mu Rwanda avuga ko atanyuzwe n’imikirize y’uru rubanza ndetse ko kuri uyu wa 5 bakijuririra bakizera ko ibyaha bisigaye azabigirwaho umwere.:
Abunganiye abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Gisagara Richard na Me Karongozi André Martin, bemeza ko ubusanzwe nta gihano gikwiriye uwahamwe n’ibyaha bya jenoside:
Claude Muhayimana abaye uwa 4 uburanishijwe n’ubucamanza bwo mu Bufransa mu manza 3 zimaze kuhaburanishirizwa. Ni we uhawe igihano kiri munsi y’iby’abamubanjirije kuko Pascal Simbikanga yakatiwe imyaka 25 na ho Tito barahira na Octavien Ngenzi bahanishwa gufungwa burundu.
Uwineza Adeline