Ministiri w’Intebe w’u Burundi, Alain-Guillaume Bunyoni yasabye Abarundi gutangira kwiga kugenda n’amaguru kuko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli ari ingorabahizi.
Minisitiri Alain-Guillaume Bunyoni yabivugiye imbere y’Abashingamategeko mu Nteko y’u Burundi aho yagarutse ku bibazo byugarije Isi birimo ibura ry’ibikomoka kuri Peteroliri.
Alain-Guillaume Bunyoni yavuze ko nta muntu uzi igihe iki kibazo cyugarije Isi kizakemukira bityo ko Abarundi bakwiye kwiga uburyo bahangana nacyo.
Yavuze ko Abanyagihugu bakwiye gutangira kwitoza kugenda n’amaguru kuko yo adasaba ibikomoka kuri Peteroli.
Gusa Perezida w’u Burundi we, Evariste Ndayishimye, yemeje ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi, kizaba cyakemutse mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Ibi byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu, binyuranye n’ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe Alain-Guillaume Bunyoni aho nyuma y’iminsi micye we yavuze ko hatazwi igihe ibikomoka kuri Peteroli bizongera kubonekera nkuko byari bisanzwe.
Mu Burundi ni hamwe mu hugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Karere aho mu cyumweru gishize, hanagaragaye abapolisi batangiye kugenda n’amagare aho bari basanzwe bagenda n’imodoka za Polisi ya kiriya Gihugu.
RWANDATRIBUNE.COM