Imodoka yari itwaye abakozi b’akarere ka Rutsiro , yakoze impanuka irenga umuhanda ariko abarimo bose babaye bazima, iyi mpanuka yabereye mu murenge wa musasa mu karere ka Rutsiro.
Ni impanuka yabaye uyu munsi kuwa 25 Nyakanga 2023, ubwo abo bakozi bari mu butumwa bw’akazi, ahagiye kubera ubukangurambaga bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu Murenge wa Nyabirasi, bujyanye n’amategeko yo kurengera ibidukikije.
Umukozi ushinzwe itumanaho n’imibanire y’Akarere n’abaturage, Niyitegeka Fabien, yabwiye itangazamakuru ko icyateye iyo mpanuka, avuga n’uburyo abari muri iyo modoka bamerewe nyuma yaho.
Ati “Ntabwo turabikurikirana neza ariko ikibazo cyabaye ni ikijyanye n’imikorere y’imodoka, kuko byagaragaye ko ipine yaba yagize ikibazo igafunguka imodoka irenga umuhanda igwa munsi y’umukingo, bari bageze ahazamuka”.
Arongera ati “Yari itwaye abantu batanu barimo abakozi b’Akarere n’umushoferi, kugeza ubu bose bameze neza nta wagiye mu bitaro”.
Abo bakozi ngo nyuma yo kurokoka iyo mpanuka, bahise bohererezwa indi modoka ibageza aho bari bagiye, bakomeza akazi kabo.