Ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryiswe Wazalendo ribarizwa mu bice bya Kanyarutshinya mu mujyi wa Goma, bongeye gukozanyaho, isasu ruivuza ubuhuha, bapfa ibiribwa ngo kuko Leta ntakintu iri kubamarira, kubyerekeranye n’ibyo kurya.
Iyi mirwano yumvikanaga mo imbunda ziremereye, yatumye abaturiye umujyi benshi bazinga uturago barahunga , bakeka ko ngo inyeshyamba za M23 zaba zamaze gufata umujyi wa Goma, ariko nyuma baza kumenya ko ari Abazalendo bari bari gusubiranamo.
Aka gace ka Nyiragongo ni kamwe mu duce twahurijwemo abazalendo benshi kandi badahuje imico, ibyo bigatuma batajya bumvikana ndetse kenshi ugasanga baba bahanganye.
Kanyarutshinya ni kamwe mu dusozi twegeranye n’umujyi wa Goma cyane, ku buryo ibibereye kuri aka gasozi biba bisa n’aho bibereye mu mujyi.
Mu minsi yashize aba ba Mai Mai bakozanijeho bapfa amafaranga yakomokaga kuri za Bariyeri, birangira hapfuyemo 3 bo muri APCLS .
Yves Umuhoza
Rwanda Tribune.com