Umutwe wa M23 ,washinje igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kwica inka z’Abaturage ,yifashishgije inde z’intabara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25.
Ubutumwa bwashizwe hanze na Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare kuri iki cyumweru, buvuga ko FARDC ikomeje kurasa za bombe buhumyi muri localite ya Kiloriwe ho muri teritwari ya Masisi zikibasira abaturage n’ibikorwa byabo. Gusa Maj Willy Ngoma, akaba yongeyeho ko M23 irakomeza kwirwanaho kinyamwuga no kurinda abaturage mu duce twose igenzura.
Ni ubutumwa buje bukurikira ubundi M23 yashize hanze ku munsi wejo tariki ya 25 Uguhsyingo 2023, nabwo bwavugaga ko FARDC yiriwe iri kurasa za mbombe ku nka z’Abaturage muri localite ya Kilorirwe ndetse ngo izigera kuri 12 zihita zihatakariza ubuzima, mu gihe izindi nyinshi zahakomerekeye bikomeye.
Hashize iminsi Igisirikare cya leta ya Congo FARDC, kigerageza kurasa za bombe muri aka gace ka Kilorirwe, kamaze ibyumweru birenga bibiri karasubiye mu bugenzuzi bwa M23, nyuma yo kukirukanamo FARDC,Ingabo z’Uburundi,Wazalendo na FDLR.
Kuva icyo gihe, FARDC n’abo bafatanyije, bagerageje kuhagaba ibitero byo ku butaka bagamije kongera kwisubiza aka gace ka Kiloriwre, ariko kugeza magingo aya M23 ikaba yarakomeje kubabera ibamba, gusa FARDC nayo ikaba idasiba kuharasa za bombe, ikoresheshe intwaro zirasa mu ntera ndende, indege z’intambara zirimo n’izo mu bwoko bwa Drone.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, mu gitondo cyo Kuwa 23 Uguhsyingo 2023 abarwanyi ba M23 babashije guhanura Drone ya FARDC, aho mu gace ka Kilororirwe, yari yihejwe kuhakorera ubutasi no kurasa ku birindoro bya M23 biherereye muri ako gace.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com