Mu gihe kimwe cya kabiri cy’ibihugu byose byo ku isi birimo gutegura amatora mu mwaka utaha wa 2024, ibihugu bigera kuri 30 birateganya gutora abaperezida babyo,gusa hari urutonde ruvuga amatora y’ingenzi ahanzwe amaso cyane.
Benshi bibaza niba uwayoboye Amerika Donard Trump agiye kongera kuba Perezida wa Amerika. Ni mu gihe kandi hibazwa niba hari umuntu uzasimbira Perezida w’uburusiya Vladimir Putin.
Taliki 5 Ugushingo umwaka utaha amamiriyoni y’abanyamerika nibwo bazihitiramo Perezida bishobora kuzatuma Perezida ucyuye igihe Joe Biden aguma kubutegetsi cyangwa agasimburwa.
Gusa n’ubwo bimeze bitya nk’uko byavuye mu ibazwa ryakozwe mu banyamerika,umubare nyamwinshi wagaragaje ko uyu Joe Biden amaze gusaza ko adakwiye kugumya kuyobora, ni mugihe kandi uwo yari asimbuye Donard Trump nawe ari kugenda amurya isata burenge. Amerika ni igihugu cy’igihangange kimaze imyaka myinshi kigira uruhare mu mitegekere y’isi.
Amatora ya kabiri ni amatora ya Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin,umaze kuyobora imyaka igera kuri 23 yose. Mu mwaka wa 2020 nibwo itegekonshinga ryo mu Burusiya ryongereye Vladimir Putin ubushobozi bwo kuba yaguma kubutegetsi kugeza mu mwaka wa 2036 bikaba biteganijwe ko nayobora kugeza kino gihe azaba ayoboye birambye kurusha Perezida Joseph Stalin.
Nta wakwirengagiza uruhare Uburusiya buri kugira mu gutanga icyerekezo cy’uko isi yayoborwa aho iki gihugu gikangurira ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kwitandukanya n’imitegekere y’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi cyo cyita ba gashakabuhake,ngo kuko irimo akarengane n’ubusumbane.
Kumwanya wa 3 hari ministre w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi,aho biteganijwe ko hagati mu mezi ya Mata na Gicurasi abahinde hafi miriyari imwe bazitabira amatora. Ni mugihe ngo Modi muri aya matora yiteguye gutsinda binyuze mu kuba ashyigikiwe cyane n’abantu bo mu bwoko bw’aba Hindu.
Ku buyobozi bwe hari byinshi yakoze. Ahagana mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka Ubuhinde bwabaye igihugu cya 4 cyohereje icyogajuru ku zuba nyuma y’Uburusiya, Amerika ndetse n’Ubushinwa, kikaba kinateganya kuzohereza umuntu ku kwezi mu mwaka wa 2040. Ubuhinde ni igihugu gifite ijambo ku ruhando mpuzamahanga bitewe n’iterambere ryihuse icyo gihugu kiri kugeraho.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com