Minisiteri y’ubuzima yatanze ibwiriza ryo gufunga amwe mu mavuriro akora ubuvuzi gakondo kubera kutagira inyubako zikwiye no kutubahiriza amabwiriza.
Itangazo ryasowe na Minisante rivuga ko amavuriro yasabwe gufunga kuko akora ubuvuzi mu buryo buhabanye n’amabwiriza y’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda(FDA)ndetse no kutubahiriza amabwiriza agenga inyubako zo gukoreramo.
Amavuriro yafunzwe ni ivuriro rya Genuine Kunga Therapy, ivuriro rya Kingo Herbal Medecine, ivuriro rya Muganga Rugamba, ivuriro rya Fora urinde, ivuriro rya Zeovia, ivuriro rya African Culture Medecine Zeoviva, ivuriro Green Vision Nutrition, n’ihuriro Life Center.
Minisiteri y’ubuzima ikomeza yibutsa abantu ko bitemewe kuvura utabifitiye uruhushya,kandi ko kwamamaza serivisi z’ubuvuzi n’imiti bitemewe no gukoresha imiti itemejwe n’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com