Nyuma y’ibyumweru bibiri abakandida biyamamariza kuyobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umwiryane wabaye mwinshi mu bambari ba Moise Katumbi na Felix Tshisekedi, basa n’aho bahanganye muri iyi minsi.
Ib byatangiye kuvugwa ubwo abantu bo muri Haut-Katanga, Bandundu, Kindu na Kinshasa –Bamwe batumvikanaga, ndetse abo bose batangiraga kuryana batumvikana n’abantu bo muri UDPS.
Muri Haut-Katanga, amakimbirane akaze hagati y’umuryango w’abanya Kasai n’abaturage baho ba Kasumbalesa, nayo yafashe indi ntera bamwe bagashinja Tshisekedi kutagira icyo abamarira bityo bakemeza ko hagomba gutorwa Katumbi, abandi nabo nti babyumve, bityo bityi.
I Kinshasa, imodoka yarimo abagenda bamamaza y’abashyigikiye umukandida Moïse Katumbi yagabweho igitero n’abashyigikiye UDPS, ariko, kubera ko abapolisi b’igihugu cya Congo bahise batabara, nta bantu bapfuye cyangwa ngo bakomereke, nubwo ibikoresho byangiritse.
Ubwo Minisitiri Sama Lukonde yakoreraga urugendo muri Katanga nawe bamuhambirije shishitabona, bamuziza ko ari kwamamaza Perezida Tshisekedi.
Ibi biri kuba mu gihe hashize iminsi 15 ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye, bityo aba bakandida barusha abandi abayoboke bakaba aribo usanga n’abambari babo bahanganye.
Mu gihugu hose hoherejwe indorerezi zigera kuri 275 mu ntara 26 zigomba gukurikirana ibikorwa by’amatora, n’imigendekere yayo.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com