Abaturage bo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Nyundo, akagari ka Bahimba, umudugudu wa Kagera bakomeje gucengana n’ubuyobozi bw’umurenge mugihe ubuyobozi bwababujije kubumba amatafari bwitwaje ko bikorwa mu kajagari.
Aba baturage bakaba baragaragarije itangazamakuru impungenge z’imibereho yabo baterwa no kuba barahagaritse imirimo yabo yo kubumba kandi aribyo bibatunze, akaba ari nabyo bituma babikora rwihishwa kuko batigeze bahagarika kubumba kuko ubu bumbyi babugize akazi kabo ka burimunsi.
Umwe mu baturage waganiriye na Rwanda Tribune yagize Ati: ’’Uyu mwuga wo kubumba amatafari udufatiye runini kuko niho dukura icyo kurya umuryango ukabaho ,niho dukura amafaranga y’ishuri y’abana ,niho dukura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, none bikaba byaratugizeho ingaruka kuko ubu ntaho dukura icyo gutungisha imiryango’’.
Umunyamakuru wa Rwanda tribune mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi w’umusigire w’umurenge wa Nyundo Kagina Diogene yatubwiye ko bagerageje kwegera abaturage babagira inama yo kwibumbira mu makoperative bagahabwa ibyangobwa bibemerera kubumba ,bakava mukajagari ngo kuko hato nahato biteza inkangu ugasanga ubuzima bw’abaturage buhagendeye.
Yagize Ati: ’’ Twageregeje kwegera abaturage dufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abashinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na mine na Gaze,tubabwira ko tuzazana abahanga mu by’ubucukuzi bagapima bakareba ahabugenewe bagomba gucukura, twababwiraga ko bagomba kwishyira hamwe bagahabwa ibyangombwa bibemerera kubumba bitewe naho ibyo bikorwa byagenewe’’.
Ibi byabuze gica kuko abaturage bakomeje kubumba amatafari, ngo ntibabireka kuko nta kandi kazi babona ko gukora kuko mu buhinzi bahinga imyaka ikarumba.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com