Ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirabuza zari zimaze umwaka umwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gihe manda yazo isigaje amasaha make ngo irangire, ingabo za Kenya zo zamaze kugera iwab, mu gihe iza uganda ,iza Sudan y’Epfo n’I Burundi zo zikivuga ko zigitereje ko hari andi mabwiriza mashya ziri buhabwe.
Ingabo za Kenya zabaga muri uwo muryango, mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo bahambiriye utwabo maze basubira mu gihugu cyabo aho buririye Indege ku k’ibuga cy’indege cya Goma, kuri uyu wa Mbere, tariki 04 Ukuboza 2023 bagana i Nairobi.
Ubwo Abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Afrika y’Uburasirazuba (EAC), baheruka guhurira i Arusha muri Tanzania, baganiriye ku Ngabo z’uyu muryango (EACRF), aho byavuzwe ko bemeje ko batazongererwa Manda, gusa amakuru amwe yaje avuga ko batahise babifatira umwanzuro ndakuka.
Gusa DRC yo yifuzaga ko ziriya Ngabo zava k’ubutaka bwabo maze izindi Ngabo z’umuryango w’Afrika y’Amajyepfo (SADC) zigahita zinjira.
Ubutegetsi bwa Congo bushinja Ingabo z’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba kuba zitaratanze umusaruro aribyo byatumye Perezida Félix Tshisekedi asaba ko izi Ngabo ko zibavira mu gihugu.
Ibi bibaye mu gihe imirwano yongeye gukara muri Teritwari ya Masisi, aho Inyeshyamba za M23 zikomeje kwambura ihuriro ry’ingabo za DRC, FARDC, FDLR, Wagner, FDNB na Wazalendo, ibindi bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nubwo bimeze gutyo ariko abakurikiranira hafi ibya Politike bavuga ko kuba izo Ngabo za Uganda, iza Sudani y’Epfo n’iz’u Burundi zitarataha bigaragaza ko hari ikindi kintu kibyihishe inyuma kuko ingabo za EAC muri rusange zasabwe gutaha zikava k’ubutaka bwa Congo ariko izi zikaba zivuga ko zitegereje amabwiriza mashya .
Ariko hari andi makuru avuga ko Ingabo z’u Burundi zamaze kwiyambura umwambaro wa EAC zambara umwaro wa FARDC zitangira urugamba nkaho zahinduye Misiyo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com