Umuyobozi mushya w’akarere ka Rubavu Prosper Mulindwa arasaba abaturage bo mukarere ka Rubavu kugira uruhare mu kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushaka inyungu ku bandi kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.
Ibi yabivugiye mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Byahi mu bikorwa by’urwego rw’ubugenzacyaha RIB rurimo bigamije gukangurira abaturage Kurwanya icurizwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi.
Yagize ati:”U Rwanda rwigomwe byinshi kugirango umuturage warwo abeho neza niyo mpamvu ku mucuruza cyangwa kumukoresha mu bikorwa by’inyungu ze bwite ari ukumutesha agaciro igihugu cyamuhaye, akaba buri wese asabwa kuba ijisho rya mugenzi we.”
Umuyobozi uhagarariye urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu ntara y’uburengerazuba Gasirabo Felicien yavuzeko hari inzira nyinshi zikoreshwa mu gucuraza abantu no gushaka inyungu kubandi asaba abaturage kubyirinda kuko hari ibihano biteganyirizwa umuntu wese wafatiwe muri ibyo bikorwa.
Yagize ati: “Hari ibintu tujya tubona ku bantu baza bagatwara abantu bakabajyana mu bikorwa byabo bwite cyane nk’utubari dufata abakobwa ngo tugiye kubaha akazi, ariko byagera nijoro akabaha abagabo bakabasambanya bakamwishyura.”
Akomeza ati: “Ikindi nkamwe muturiye umupaka hari abantu biyise aba Agent baza bagashukashuka abana b’abakobwa babashukishije amafaranga, telephone n’ibindi bakabajyana bakabambutsa umupaka ,babahererekanya ntazamenye uwamujyanye tukaza kumenya ko bajyanwe gucuruzwa ugasanga ni ikibazo gikomeye”
Uyu muyobozi yasabye abaturage b’umurenge wa Gisenyi kubyirinda no kuba maso bagatanga amakuru ,aho bakeka icuruzwa ry’abantu kugira ngo ibyo byaha bibashe gukumirwa .
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko umuntu wese ugira uruhare mu icuruzwa ry’abantu iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 iyo abikoreye imbere mu gihugu. Naho iyo ari ubucuruzi bwambukiranya umupaka ahanishwa igifungo kuri hagati y’imyaka 20 na 25.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com