Ibicuro uko bifatwa mu muco siko bifatwa muri science, igicuro ni kimwe mu gice cy’umubiri wawe gishobora gutitira byakanya gato, bamwe bakavuga ko ari amahirwe bagiye kubona cyangwa se ari ibyago bitewe n’igisobanuro uha igicuro cyawe, bitewe n’aho kiri, n’uburyo ubyizeramo.
Ibicuro hari ababifata nk’aho ari ibintu bisanzwe ariko abandi bakabiha igisobanuro gihambaye cyane. Abahanga mu bumenyamuntu ntibemeranya n’uko twizera ibicuro mu muco, aho bo bavuga ko igicuro gishobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi cyangwa kikaba ikimenyetso kigaragaza ko hari intunga mubiri zidahagije mu mubiri wawe. Aha havugwa nk’igabanuka cyangwa ibura ry’imyunyu ngugu imwe nimwe .
Gusa mu muco ibicuro ni ibyiyumviro umuntu agira ku gice runaka cy’umubiri we, akaba yabiha ibisobanuro bitewe n’imyemerere ye.
Mu kiganiro impuguke mu mihango yo hambere mu Rwanda Rutangarwamaboko yatanze kuri Dash Dash tv, yagize icyo avuga ku bicuro. Uretse kuba Rutangarwamaboko ari umuyobozi w’ikigo nyarwanda gishingiye ku muco ni n’umushakashatsi akaba n’intyoza mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu.
Yagize icyo abivugaho, aho yavuze ko hari ubwo ibyo umuntu yizera biturutse ku gicuro kandi bikaza kubaho. Uretse ibi twita ibicuro hari n’ibindi bijya gusa nabyo , nko gucika umugongo, abo bibayeho bakizera ko hari ikiraba cyangwa kizaba, cyane nk’icyago, yabyishyiramo bitewe n’ubwo buryo koko nyuma yigihe runaka bikabaho, akumva nk’umuntu we wa hafi witabye lmana.
Ibicuro ku bantu babyizereramo bishobora kuba bisobanuye ikintu runaka.lbicuro ahenshi byabaga bisigura ibintu bibi kandi bikaba ari nk’umuburo cyangwa bisigura ikintu cyiza, akaba ari nk’amahirwe runaka umuntu ategereje.
Ingero: Nk’igicuro cyafashe ku jisho ry’iburyo munsi, hari igihe byabaga bisobanuye kurira. Cyafata ku jisho iryariryo ryose umuntu akaba azabona umuntu runaka cyangwa ikintu runaka akumbuye cyane, cyafata mu mugongo cyangwa mu mbavu, ukaba uzahoberwa n’umuntu akumbuye.
Cyafata ku kiganza cy’iburyo bigasobanura gusuhuzanya cyangwa kwakira amafaranga cyangwa impano, cyafata ku kiganza cy’ibumoso bigasobanura guhomba cyangwa gutakaza ubutunzi , cyafata ku munwa bigasobanura kurya, kumunwa wo hejuru kurya icyo utaherukaga , kumunwa wo hasi bigasobanura ibindi nko gusomana n’ibindi n’ibindi.
Byafata ku kaguru k’ibumoso, ugasubika urugendo kuberako urwo rugendo rutaguhira ,cyafata ku kugura k’uburyo amahirwe akaba ahari.
N’ubwo rero abakurambere bacu babyizeraga, kandi wenda na nubu hakaba hari abakibyizera, ubushakashatsi bugaragaza ko bifite imbaraga zabyo ariko zituruka mu myemerere gusa mu buryo bwa science ntaho bihuriye.
Biriya byiyumviro umuntu agira twita ibicuro biterwa no kuba mu mubiri w’umuntu habaye impinduka kubwo kubamo imikaya icamo amaraso ibaye nk’ibyimba mu kanya gato bitewe n’amaraso anyuzemo ari menshi kuruta uko byari bisanzwe, uwo bibayeho akabyumva.
Iyo bibaye ku maso bishobora no guterwa n’imyunyungugu yabaye mike nka Magnesium n’ibindi, cyangwa amaze igihe adasinzira neza cyangwa amaso akaba arushye, bishobora no guterwa n’ikibazo cya stress, bishobora kuba ubwivumbure bw’umubiri, nko kubantu banywa ikawa, cyangwa abakoresha imibavu batamenyereye( igihe umubiri utishimiye ikintu runaka igicuro gishobora kuba ikimenyetso).
Bishobora kandi kuba ikimenyetso cy’uburwayi, nk’umuvuduko w’amaraso cyangwa indwara zifata imikaya, kuba umubiri uri kukwereka ibimenyetso byo kuba pararize, bishobora kuba ikimenyetso cy’ibanze cy’indwara ya stroke,diabete,umutima n’izindi
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com