Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Perezida Evaliste Ndayishimiye yasabye urubyiruko gukunda ibikorerwa iwabo no kubiha agaciro, ababuza gukunda imyambaro ikorerwa mu nganda zikomeye z’Iburayi ndetse zamaze no kubaka izina ku isi mu gihe iby’iwabo babiteye umugongo.
Umukuru w’igihugu yavuze ibi mu gihe bari mu nama yamuhurije i Bujumbura n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari. Yabaye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2023, yibandaga ku ngingo y’ishoramari, amahoro n’umutekano.
Uyu mu Perezida yagarutse ku nganda 2 arizo Gucci na Louis Vuitton zamaze kwamamara ku isi mu gukora imyambaro ihambaye, ababwira ko mu rwego rwo guha agaciro iby’iwabo muri Afurika bikuramo ko ibyiza ari ibivuye muri izo nganda zihambaye, ahubwo ibikorewe iwabo.
Ndayishimiye yabwiye urubyiruko ko rufite ubumenyi kandi ko hari icyizere cy’uko ruzabukoresha ruteza imbere uyu mugabane. Ariko ngo ntibyashoboka rudakoresheje inyurabwenge mu byo rukora.
Uyu Mukuru w’Igihugu yageze ku myambarire y’urubyiruko rumwe na rumwe, arubwira ko rudakwiye kwishimira kwambara ibihenze biva mu nganda zikomeye nka Louis Vuitton na Gucci kuko ruba rudahesha agaciro Afurika.
Yagize ati “Ntimukishime ngo mwambara Gucci, Louis Vuitton. Nimuhe agaciro Afurika n’ibihakorerwa. Iterambere rya Afurika ntirizava ahandi kuko n’iryo mubona mu bazungu ryaturutse muri Afurika.”
Iyi nama yabaye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yo guteza imbere urubyiruko, Perezida Ndayishimiye akaba yayiyoboye nk’Umunyafurika wahize abandi mu guharanira iterambere ry’urubyiruko.
Ibi kandi bije nyuma y’uko u Rwanda rusabye Abanyarwanda guharanira gukunda iby’iwabo ndetse bakanasaba abashoramari kuzana inganda mu gihugu aho kuzana ibizivuyemo.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com