Mu kiganiro n’itangazamakuru umuvugizi wa M23 mu bya Politiki abajijwe uko bazitwara ku ngabo za MONUSCO zongerewe igihe cy’Umwaka, yatangaje ko bazagera igihe bagataha nk’uko abandi batashye bagasubira iwabo naho ubundi iyo ubyinye udafite amayugi ukurikirwa na bake.
Ibi yabitangaje avuga kubikorwa by’ingabo za MONUSCO nyuma yo gutangaza ko hari abasirikare bongerewe igihe kigera k’umwaka, ndetse zikaba zishobora gufata n’inshingano z’ingabo z’Afurika y’iburasirazuba, ariko atangaza ko uwabyina neza ari utsinda kandi ko bo batajya batsindwa kuko bafite icyo barwanira.
Uyu mutwe w’inyeshyamba watangaje ko kuba Ingabo za EAC zaratashye bivuze ko bagomba gusubira k’ubutaka bwabo bahoranye, kandi ko babutanze nta nduru zihari bityo bakaba bagomba kuhasubira nta n’induru zibayeho.
Abajijwe icyo bazakora kuko ingabo za Leta ya congo n’abo bafatanije baramaze kuhinjira, yatangaje ko bariya kuhasohoka bimeze nko kubwira umuntu ngo nsohokera mu nzu kuko nyikeneye.
Yanatangaje ko ibyo byose nibirangira buri wese azabona ko ibyo yavugaga koko byari ukuri ko ubyina neza ari uwambaye amayugi.
Munyarugerero yatangaje ibi mu gihe Leta zunze ubumwe z’amarika zatangaje ko agahenge k’amasaha 72 bari bafite kagomba kwiyongraho iminsi 14 .
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com