Col Rukunda Michel uzwi nka Makanika, yatangaje ko ntacyo bitwaye kuba bakorana na M23 n’undi wese wifuza ko akarengane bakorerwa gahagarara
Umuyobozi w’umutwe ’Twirwaneho,ugamije kurengera Abanyamulenge, Col Rukunda Michel uzwi nka Makanika, yatangaje ko ntacyo bitwaye kuba bakorana na M23 n’undi wese wifuza ko akarengane bakorerwa gahagarara, kuko bose bafite intego yo kurengera abaturage bicwa bazira uko bavutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Raporo y’impuguke yasohotse ku wa 20 Kamena 2023, igaragaza ishusho rusange ku kibazo cy’umutekano muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko M23 yari iri kugerageza kwihuza n’imitwe y’Abanye-congo bavuga Ikinyarwanda irimo na Twirwaneho.
Uyu ni umutwe w’urubyiruko rw’Abanyamulenge wishyize hamwe ukorera mu Ntara ya Kivu
Mu kiganiro na Voice of Kivu, Makanika yagaragaje ko nubwo bakomeje gushinjwa kwifatanya n’imitwe myinshi irimo na M23, bo nta kibazo babibonamo mu gihe bahuje intego yo kurengera ubuzima bw’abaturage bicwa abandi bakagirirwa nabi barengana.
Ati “Ibyo bavuga byose ngo dufatanyije n’aba bagenda bahindura, abo twaje bavuga ngo dufatanyije nabo byagiye bihinduka ngo dufatanyije n’aba, umuntu wese abyukana abo yumva ko dufatanyije.”
“Ariko umuntu wese ubabajwe n’ibitubaho yaba iyo M23 n’abandi ni uko n’abo turi kumwe bababazwa n’ivangura, itotezwa n’iyicwa ry’ubwoko bumwe buzira uko bwaremwe, uwo muntu wese wumva ko tugomba kwirwanaho, tutagomba gutega amajosi uwo turi kumwe mbisubiyemo.”
Yakomeje avuga ko ntawe ukwiye kwibaza ku kwihuza kwabo na M23 kuko bahuje ibibazo.
Ati “Ntabwo bagomba kureba gusa M23, impamvu bayireba ni uko duhuje ibibazo n’akaga ni uko kenshi duhuje ibibazo bazira uko basa n’uko baremwe.”
Umutwe wa Twirwaneho wakomeje kugenda uhuzwa na M23, RDC ivuga ko ari wo muzi w’ibibazo by’umutekano muke uri muri iki gihugu.
Muri Nyakanga 2023 Dr Lazaro Sebitereko ufite ibikorwa by’iterambere i Mulenge yatawe muri yombi mu birego yaregwaga harimo kuba yarakoze ubukangurambaga bushishikariza Abanyamulenge kujya muri Twirwaneho no gusaba ababa i Nairobi gutera inkunga M23.
Mwizerwa Ally