Ku nshuro ya 3 INES Ruhengeri yongeye gukora ibirori by’imurikamuco hagati y’abanyeshuri baturuka mu bihugu 16 bitandukanye, mu gusangiza umuco w’igihugu runaka n’ikindi.
Kuwa 16 Gashyantare 2024 ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ryongeye gukora icyo ryise” Intercultural day”, umunsi abanyeshuri biga muri INES bahura, buri banyeshuri bo mu gihugu runaka bakerekana umuco w’iwabo bigamije ko bose bisanzura nk’abari iwabo.
Ibi byashimangiwe n’umuyobozi w’iri shuri Padiri Dr Jean Bosco Baribeshya, aho yabwiye itangazamakuru ati: “Iserukiramuco ni umunsi w’ingenzi ku banyamahanga biga hano muri INES Ruhengeri ndetse natwe abanyarwanda, ni umunsi twateguye tuwitezemo umusaruro kandi tumaze kuwubona, kuko iyo uyu munsi wabaye binyuze ku mbuga nkoranyambaga abanyeshuri batanga ubutumwa mu mafoto na video baha imiryango yabo, bityo iwabo bakabonako abana babo baguwe neza mu Rwanda, bigatuma bohereza n’abandi benshi n’inshuti zabo, umusaruro w’iri shuri ukomoka ku madorali ukiyongera cyane ko irishuri ryigenga kandi rikeneye amadorali kuko riba ricuruza ubumenyi”.
Padiri Dr Jean Bosco Baribeshya yasoje avugako uyu musi utuma abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda baza bagahura n’abanyeshuri b’iwabo bakagira ubutumwa babaha ndetse na INES Ruhengeri ikamenya icyo bayitekerezaho kuko batavuze ntiwamenya ikibari ku mutima.
Umjyanama mu by’amategeko wa Guverineri w’ Intara y’Amajyaruguru Malikidogo Jean Pierre yavuze ko umuco ari ikintu gikomeye abanyeshuri b’abanyarwanda bakwiye gusigasira ndetse umuco w’i Rwanda ukaganza umuco w’abanyamahanga.
Yagize ati: “Kuba tubana n’abantu bafite imico itandukanye si ikibazo, icyingenzi ni uko dusigasira umuco wacu, abaza batugana bakawusimbuza uwabo”.
Umwe mu banyeshuri biga muri INES Ruhengeri w’Umunyarwandakazi ISHIMWE Ruth wiga muri Statistics Apply to Economy mumwaka wa 4 level ya 5, yabwiye itangazamakuru ko iserukiramuco ari igikorwa kibashimisha ndetse kibakora ku mutima, ashimira ubuyobozi bwa INES Ruhengeri nk’uko n’abandi bose bagiye bashima iki gikorwa, anasabako cyazakomeza kuba kuko hari abiga muri INES Ruhengeri byaba ngombwa ko bajya hanze y’igihugu bikanabafasha kujyayo bazi uko bitwara kuko baba barabiboneye muri INES .
Iri serukira muco rikaba ribaye kunshuro ya 3, rikaba rimaze gutanga umusaruro uhagije kuko INES Ruhengeri yatangiye ifite abanyamahanga batarenze 100 ariko , kubw’iriserukira muco abanyamahanga baturuka mu bihugu 16 bakaba bamaze gukabakaba 700, ibintu umuyobozi w’iri shuri Padiri Dr Jean Bosco Baribeshya yavuzeko ari igikorwa gikomeje kwinjiza amadovize mu Rwanda by’umwihariko, muri INES Ruhengeri ku buryo bushimishije.
Mbonaruza Charlotte
Rwandatribune.com