Agace ka Victhumbi karimo icyambu cy’ikiyaga cya Edouard karagenzurwa na M23 mu ntambara yamaze igihe gito
Umunyamakuru wacu uri Goma mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bakuru b’inyeshymba za Wazalendo,witwa Gen.Je t’aime yemeye ko umutwe wa M23 winjiye mu gace ka vitchumbi ndetse no ku cyambu cya Lac Edouard Rwicanzige,nta mirwano ihambaye ibaye.
Gen.Je t’aime avuga ko ingabo za Leta zatinye kurwana na M23 kuberako babonaga barabasunikira mu mazi y’ikiyaga cya Lac Edouard,aya makuru kandi yemejwe na Maj.Antony Mualushyay Umuvugizi wa FARDC muri ako gace.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko iyi ntambara igenda igora ingabo za Congo cyane ko agace ka Vitchumbi kari ihuzanzira ry’amazi ku basilikare ba FARDC bazaga gutanga umusada iRutchuro bavuye, Beni na Bunia aho bakoreshaga inzira y’amazi ibi kandi biraza kubera ingorabahizi ingabo ziri iBeni, iTuri na Bunia kubona ubufasha bwavaga Goma, kuko hifashishwaga inzira y’amazi iturutse muri Rwindi, Kanyabayonga na Vitchumbi.
Mwizerwa Ally