Tantalum [ibuye ry’agaciro] irakomeye ku isi, ni ikintu cy’ingenzi gishyirwa muri mudasobwa nyinshi na telefone zigendanwa. Kuri ubu irageramiwe kubera ko inyeshyamba zitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zazengurutse aho ituruka ikanagurishirizwa.
Leta ya RDC ivuga ko kuva mu kwezi gushize, umutwe wa M23, wafunze inzira z’ubucuruzi zerekeza mu mujyi wa Goma kugira ngo ucuruze magendu iyi tantalum muri bimwe mu bihugu bikize.
Ibi byatangajwe na guverinoma ya Congo n’abayobozi b’ingabo ndetse n’Impuguke z’umuryango w’abibumbye.
Mu kiganiro cyabereye i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru ihana imbibi n’u Rwanda, Umuvugizi w’ingabo za RDC muri iyi ntara,Guillaume Ndjike Kaiko,yagize ati: “Bayijyana [tantrum] mu Rwanda”.
Guverinoma y’u Rwanda ihakana ibi birego.
Tantalum iri ku rutonde rwamabuye y’agaciro yatumye amahanga ahagurukira gutera inkunga intambara muri Congo imaze imyaka myinshi iyogoje iki gihugu.
Mu myaka irenga icumi, amatsinda yinganda zirimo ibigo nka Intel Corp. na Apple Inc. yashyize ingufu mu gushaka uko abayiha tantrum batagerwaho n’intambara.
Icyakora, ibitero cya M23 bishya muri Kivu y’Amajyaruguru, byatumye abantu barenga miliyoni bahungira mu nkambi nyinshi kandi byangiza isoko ry’amabuye y’agaciro mu karere.
Mu cyumweru gishize, Responsible Minerals Initiative, ifasha ibigo birenga 400 mu masosiyete akomeye ku isi,yaburiye kwirinda kugura amabuye y’agaciro yo mu karere ka EAC ngo kuko byenyegeza cyangwa bigatera inkunga ubugizi bwa nabi.Ni mu mabaruwa yabonywe na Bloomberg.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo,yavuze ko ibyo RDC ishinja u Rwanda ko rwiba amabuye y’agaciro yayo ari ibinyoma bigamije guhisha intege nke zayo mu kugena uko iyagurisha mu bihugu bikomeye, nk’uko urubuga Umuryango rubitangaza.