Ku wa Gatatu w’iki cyumeru dusoje tariki ya 13 Werurwe Minisitiri w’Ubutabera muri Congo, Rose Mutombo, yasinye inyandiko ikuraho isubika ry’agateganyo ry’igihano cy’urupfu ryari ryarashyizweho muri 2003.
Iyi nyandiko ivuga ko “ibikorwa by’ubuhemu ndetse n’ibyo kuneka byatumye abaturage na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishyura ikiguzi kinini bitewe n’ingano y’ibyangiritse”, yungamo ko “gusubizaho igihano cy’urupfu bigamije kuvana abahemu mu ngabo z’igihugu […] no guhagarika ibikorwa by’iterabwoba n’amabandi yo mu mijyi biganisha ku mpfu z’abantu.”
Igihano cy’urupfu cyari kimaze imyaka 21 kidashyirwa mu bikorwa muri Congo, cyasubijweho ahanini mu rwego rwo kwivuna abasirikare bazajya bahamywa icyaha cyo kugambanira igihugu ndetse n’abazajya bahamywa “ubujura bwo mu mijyi buganisha ku mfu z’abantu”.
Umwaka ushize abasirikare batanu ba DR Congo bakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare i Goma kubera gusubira inyuma imbere ya M23 no guca igikuba.
Inkiko muri DR Congo zisanzwe zitanga igihano cy’urupfu ku byaha bimwe na bimwe, ariko nticyashyirwaga mu bikorwa kuva muri 2003 nyuma y’icyemezo cyo kuba bihagaritswe cyafashwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila wari umaze gusimbura se wishwe arasiwe mu biro bye.
M23 ivuga ko iki cyemezo ari “ikindi gikorwa cy’ubucamanza giha ububasha igikorwa cyo kumaraho ubwoko runaka kirimo gukorwa bitwaje kugambanira igihugu”.
Agace k’uburasirazuba bwa DR Congo, cyane cyane intara za Kivu zombi na Ituri, gafatwa nk’akari mu bihe by’intambara kubera imitwe yitwaje intwaro ihangana n’ingabo za leta, By’umwihariko Intara ya Kivu ya Ruguru yo, mu buryo bweruye, iri mu bihe by’intambara kandi imaze igihe kirenga imyaka ibiri mu bihe by’ubutegetsi bwa gisirikare.
Iyi ntara irasa n’irebwa by’umwihariko n’iki cyemezo cyo kugarura ishyirwa mu bikorwa ry’iki gihano aho mu bihe bya vuba aha bishize, abasirikare n’abasivile benshi bashinjwe ibikorwa byo “gukorana n’umwanzi”
Minisitiri Mutombo avuga icyo gihano kizajya gishyirwa mu bikorwa mu gihe gitanzwe n’inkiko “mu bihe by’intambara, mu bihe by’ubutegetsi bwa gisirikare (état de siège) mu bihe bidasanzwe, cyangwa mu bindi bihe byose byihariye”.
Ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwa-muntu Amnesty International rivuga ko Perezida Tshisekedi ubwe yivugiye ubucamanza bwo mu gihugu cye “burwaye”, bityo kuri Amnesty International ibyemezo by’ubwo bucamanza ku gihano cy’urupfu “byashyira ubuzima bw’abarengana mu kaga”.
Ikigo Amnesty International kivuga ko kugarura igihano cy’urupfu kwa Tshisekedi ari “akarengane gakabije ku bagikatiwe muri DR Congo no kwirengagiza kurenze uburenganzira ku buzima bwa muntu.”
Tigere Chagutah, umukuru wa Amnesty International muri Africa y’uburasirazuba mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati: “Ni intambwe nini isubira inyuma ku gihugu cya Congo kandi ni n’ikindi kimenyetso ko ubutegetsi bwa Tshisekedi burimo gusubira inyuma ku byo bwiyemeje byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”
Amnesty ivuga ko iki cyemezo gishyira mu kaga ubuzima bw’abantu amagana bakatiwe urwo gupfa “nyuma y’imanza zibogamye kandi z’ibirego bifite imvo za politike”, igasaba leta “guhagarika aka kanya imigambi yose yo kugarura kwica nk’igihano”.
Iki gihano gishobora kuba inkuru mbi ku bantu bamaze iminsi bafatwa bashinjwa ubugambanyi no gukorana n’umutwe wa M23 barimi abasivile n’abasirikare mu mujyi wa Goma, aho bashinjwa ubugambanyi, ubutasi, no gufatanya na M23.
Abakuriye M23 bavuga ko “abasirikare bose bo mu bwoko bw’Abatutsi” bari mu ngabo za leta “bari mu kaga kubera ubwoko bwabo” bashinjwa gukorana na M23, nimugihe muri iyi ntambara, leta yo yagiye ihakana ibikorwa byo kwibasira abantu kubera ubwoko bwabo.
Ariko mu cyumweru gishize, ku biro by’iperereza rya gisirikare i Kinshasa, umuvugizi w’igisirikare General Major Sylvain Ekenge yerekanye abasivile bane bashinjwa ubutasi n’ibikorwa byo gushakira abayoboke n’abakorana na M23 mu mujyi wa Goma.
Muri abo harimo abadepite babiri b’Intara ya Kivu ya Ruguru n’umujyanama wa guverinoma y’intara ya Kivu ya Ruguru. Bo ntibanahawe umwanya ngo bavuge ku byo baregwa.
Muri iki cyumweru havuzwe cyane na none inkuru y’ifatwa n’ifungwa ry’umusirikare wa Congo witwa Adjudant-Chef Clarisse Mahoro wakoraga ku mupaka wa Goma na Gisenyi, ashinjwa ubugambanyi no kuba intasi ya M23.
Bertrand Bisimwa umwe mu bakuru b’umutwe wa M23 n’ihururo Alliance Fleuve Congo urimo, yatangaje ko mu gihe hari imvugo n’ibikorwa bya politike byo kwita abagambanyi, abacengezi n’intasi ku bantu b’ubwoko runaka iki cyemezo ari ikindi gikorwa cy’ubucamanza giha ububasha igikorwa cyo kumaraho ubwoko runaka kirimo gukorwa.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bivuga ko amakuru byahawe n’abantu bo mu ngabo mu burasirazuba bwa DR Congo ari uko hateganyijwe “gutanga igihano cy’urupfu ku mugaragaro kuri bamwe mu basirikare” bashinjwa “gukorana n’umwanzi”.
Rwandatribune.com