Mu bice byo muri Gurupema ya Kanyaboyonga haravugwa urusaku rw’imbunda nini n’intoya zikomeje kwesanya bikomeye aho byatumye haba iguhungabana ry’ umutekano w’abaturage ibintu bikarushaho kuzamba.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Gicurasi 2024, humvikanye urusaku rw’imbunda nini ziremereye n’into, mu bice byo muri Gurupema ya Kanyabayonga, ho muri Teritware ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uru rusaku rw’imbunda ziremereye rw’umvikaniye neza mu duce turihafi na Centre ya Kanyabayonga, kandi ibyo byatumye umutekano uba mubi cyane, ndetse ibikorwa bisanzwe by’abaturage birahagarara.
Amakuru dukesha abaturage baturiye ibyo bice avuga ko ibyo byatumye amasomo atangwa mubugo by’amashuru ahagarara ndetse ko n’ibindi bikorwa byinshi byahise bihagarara.
Amakuru akomeza avuga ko uru rusaku rw’amasasu ruri ku mvikanira no mu tundi duce dukikije Gurupema ya Kanyabayonga, ni mu gihe Gurupema ya Kanyabayonga ari yo yonyine isigaye muri Teritware ya Rutshuru itarafatwa n’Inyeshyamba za M23..
Gusa, abaturage batanze amakuru, bavuze ko nta bizwi ku byimbitse kuri iy’i mirwano, kandi bakavuga ko bitaramenyekana ko iyo mirwano yaba ari isakiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo.
Ibyo bibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize, muri Kanyabayonga hari hatewe ibisasu byo mu bwoko bwa Lockets. kandi ibyo bisasu byavuzwe ko byangirije inyubako z’abaturage, bikavugwa kandi ko byari byatewe n’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Ibi byatumye Inyeshyamba za M23 nazo zegura intwaro maze habaho guhangana gukomeye mu mirwano yasize ihitanye Komanda wa Batayo ya 1201, Lt Col Didier wo mu ngabo za FARDC, nk’uko iy’inkuru tuyikesha amasoko yacu.
Aya makuru akomeza avuga ko uyu Komanda mu ngabo za FARDC yaguye mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo akaba yaraguye mu gace kitwa Mirangi ko muri teritware ya Rutshuru, nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu duce twinshi two muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Kalehe ho mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Iyi mirwano ikaba yaratangiye mu gihe cy’isaha z’igitondo cya kare igeza isaha z’umugoroba wajoro, mu duce twahitwa Rwindi, Kibirizi, Kashalira, Kutolo, Kikuku na Bwalanda, nk’uko amasoko yacu ari mubice byabereyemo imirwano abivuga.
Ay’amakuru akomeza avuga kandi ko iy’i mirwano yasize M23 y’igaruriye ibindi bice kandi yambura n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Congo Kinshasa ibikoresho by’agisirikare byinshi harimo n’ibikoresho by’ikorana buhanga.
Ahandi habereye urugamba rukaze ni muri teritware ya Masisi, mu bice biherereye ku misozi ya Ndumba. Aha ni mu bice by’unamiye Centre ya Sake.
Hagati aho indi mirwano ikomeye irimo kubera mu bice byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Ndetse uduce twinshi M23 imaze kutubohoza harimo n’ibice byegereye Centre ya Minova.
Rwandatribune.com