Mu gitondo cyo Kuri iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) ku bufatanye n’indi mitwe bakorana ya FDLR na Mai Mai bagerageje kwegera agace ka Kibumba basubizwa inyuma mu mirwano yumvikanyemo Imbunda ziremereye.
Iyi mirwano ikaba ije nyuma y’amakuru yazengurukaga ku mbuga nkoranyambaga zo muri RDC ko abarwanyi ba M23 batangiye gusubira inyuma bava mu birindiro barimo kubera igitutu cy’amahanga.
Kanyuka Lawrence Umuvugizi wa Politiki avuga ko leta ya Congo idashaka amahoro ariko ko bagomba kwirwanaho bakarinda n’abaturage.
Ati”Twakunze kubivuga inshuro nyinshi leta ya Congo ntabwo ishaka amahoro nk’ubu mu birindiro byacu biri i Kibumba twatewe n’ingabo za leta FARDC zifatanije na FDLR, NYATURA, ACPLS na MAI-MAI ,twihagazeho ku bw’uburenganzira bwacu n’abaturage”.
Amakuru aturuka Kibumba avuga ko M23 yabashije gusubiza inyuma iki gitero cyashakaga kwisubiza agace ka Kibumba.
Mukwaya Olivier
RWANDATRIBUNE.COM