Igisirikare cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARD cyatangaje impamvu cyohereje umusirikare wacyo, kujya mu gace ka Kibumba guhura n’Abayobozi b’Umutwe wa M23.
Gen Sylvain Ekenge Umuvugizi wa FARDC mu kiganiro n’itangazamakuru ,yatangaje ko FARDC itajyiye muri Kibumba kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 nk’uko biri kuvugwa, ahubwo ko bari bagiye kureba no gusuzuma niba umutwe wa M23 uri kubahiriza gahunda yo gusubira inyuma uva mu bice wamaze kwigarurira.
Yagize ati:”Ntabwo twagiye muri Kibumba kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23. Twe dufite inshingano zo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro harimo na M23. (bdconstruction.com) Icyari cyatujyanye muri Kibumba, kwari ukureba no gusuzuma n’iba Umutwe wa M23, uri kubahiriza ibyo wasabye , birimo gusubira inyuma ukava mu bice wigaruriye.”
Muri iki cyumweru turimo, nibwo Itsinda ry’intumwa zihagarariye MONUSCO,Ingabo zishwinzwe kugenzura imipaka mu karere k’Ibiyaga bigari, iza EAC na FARDC ,bagiye guhura n’Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo.
Ubwo Abanyekongo babonaga umusirikare wa FARDC ari mu bajyiye guhura na M23, byatumye bacika ururondogoro batangira gushinja Perezida Felix Tshisekedi ubugambanyi ,bavuga ko ashobora kuba akorana n’umutwe wa M23.
Aba Banyekongo, bakomeje bavuga ko Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bushobora kuba buri kugirana ibiganiro rwihishwa n’umutwe wa M23, kandi nyamara yarahoze awita umutwe w’iterabwo ugizwe n’Abanyamahanga b’Ababanyarwanda bateye igihugu cye.
N’ubwo Gen Sylvais Ekenge atangaje ibi, kugeza ubu haracyari urujijo ku cyatumye FARDC yemera kujya guhura n’Abayobozi ba M23 muri Kibumba.
Amakuru dukesha umwe mu Banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC utuye mu mujyi wa Goma,utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko icyanjyanye FARDC muri Kibumba guhura n’Ubuyobozi bwa M23, kwari ukuyisaba ko yakwemera gushyira intwaro hasi, ikanava mu bice yamaze kwigarurira kugirango hategurwe ibiganiro bigamije guhoshya intambara.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com