Umuryango w’Abibumbye(ONU) wongeye gushimangira ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC n’amakimbirane hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bigomba kubonerwa umuti binyuze mu biganiro bya Politiki.
Mu nama y’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC) yatarenye ku nshuro ya 22 i Kinshasa , Abdou Abarry intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa ONU muri Afurika yo hagati, yatangaje ko ikibazo cya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC, kigomba gukemuka binyuze mu biganiro bya politiki.
Ni nyuma yaho Perezida Felix Tshisekedi , yari amaze gusabira u Rwanda ibihano by’ubukungu no kwamburwa uburenganzira bwose rufite muri uwo muryango mu ijambo yagezaga ku bitabiriye iyo nama.
Perezida Felix Tshisekedi kandi, yari yasabye ko ibihugu bigize uyu muryango byafasha DRC kwivuna M23 n’u Rwanda .
Abdou Abarry we siko abibona ,kuko yahise yungamo avuga ko intambara idashobora gukemura amakimbirane DRC ifitanye na M23.
Yagize ati:” igisubizo cya gisirikare ntabwo gishobora gutanga umuti . inzira y’ibiganiro bya Politiki niyo yonyine iboneye kugirango amakimbirane arangire.”
Abdou Abarry ,yongeyeho ko ONU yiteguye gutanga umusanzu wayo kugirango ibyemezo n’imyanzuro byafatiwe mu nama ya Luanda na Nairobi bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC bishyirwe mu bikorwa, kuko aribyo bizatuma haboneka amahoro arambye muri iki gihugu.
Yasabye ko imitwe yose yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa DRC irimo FDLR , Mai Mai, Nyatura n’iyindi, yubahiriza iyo myanzuro igashyira intwaro hasi kugirango umutekano n’amahoro arambye bibashe kugerwaho mu burasirazuba bwa DRC.
Abdou Abarry, atangaje ibi mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa budakozwa inzira y’ibiganiro bya politiki mu rwego rwo gukemura ikibazo cya M23 , ahubwo kenshi bukaba bwarakunze gushyira imbere intambara.
Kugeza ubu kandi ,Perezida Felix Tshisekedi ntarava ku izima kuko akomeje gutangaza ko azarwana na M23 kugeza ayirukanye k’ubutaka bwa DRC.
Mu gihe Perezida Felix Tshisekedi yahisemo intambara, M23 bahanganye ikomeje kwigarurira ibice byinshi muri Kivu y’Amajyauguru ndetse FARDC ikaba yarananiwe guhagarika uyu mutwe.
Umutwe wa M23 ,uvuga ko mu gihe ubutegetsi bwa DRC butemeye kwicarana nawo ngo bagirane ibiganiro bigamije guhagarika imirwano, uzakomeza kurwana kugeza ugeze ku ntego zawo zose.