Umujyanama w’Umugaba Mukuru w’Ingabo wa M23 General Sultan Makenga, yasuye abaturage bo mu gace ka Kibarizo gaherutse gushegeshwa n’intambara, abagezaho ubutumwa uyu mutwe wabageneye, bwagarutse ku kugaragaza impamvu zishimangira ko M23 itarimo Abanyarwanda.
Uyu mujyanama wa Gen Makenda witwa Bahati usanzwe na we akomoka muri aka gace ka Kibarizo, yabanje kubwira aba baturage ko ari umwana wabo, bahita bamukomera amashyi.
Yatangiye ijambo rye yihanganisha aba baturage ku bw’ingaruka bagizweho n’intambara iherutse kugera muri aka gace ikahashegesha.
Gusa nanone ngo M23 irabashimira, ati “Abayobozi ba M23 bantumye ngo babivanye ku mutima barashimira abaturage b’i Kibarizo kubera iyihe mpamvu, kuko Kibarizo abantu bari bayizi ku mateka mabi ahubwo bari kuyishimira ku mateka meza kuko Kibarizo nta vangura rihari, bari kubashimira kuko mwirinze ivangura kandi ryaraturutse ku buyobozi bwa hejuru bwa Leta kugeza hasi ariko mwe mukaba mutari mu ivangura.”
Yanyuze mu mateka ya General Sultan Makenga, abibutsa ko yavukiye i Mpati agakurira i Nyanzare aza kwigira i Kanyatsi.
Ati “Iyo bari kuvuga ngo M23 M23,…ntabwo ari Abanyarwanda, none umusirikare ukuriye abasirikare bose ba M23 yavukiye i Mpati bimukira i Nyanzare, we yiga i Kanyatsi.”
Yakomeje agaruka ku bihora bivugwa n’ubutegetsi bwa Congo ko M23 igizwe n’Abanyarwanda, abyamagana yivuye inyuma.
Ati “Iyo abantu bari kubabwira wagira ngo ni abanyamahanga baba bari kubwira. Perezida wa M23 yitwa Betrand Bisimwa ni Umushi w’i Bukavu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa M23 yitwa Benjamin Mbonimpa ni Umuhutu w’i Rutshuru.
Iyo bari kubabwira rero wagira ngo baba bari kubabwira Abarundi cyangwa abanyamahanga. Baba babuze icyo bavuga bakababwira ibintu byo kuvangura gusa kuko nta rindi jambo bafite babwira abaturage.”
Bahati yasabye aba baturage b’i Kibarizo gukomereza mu murongo mwiza bafashe wo kwirinda kumenerwamo n’amacakubiri kuko ntakiza cyayo.
RWANDATRIBUNE.COM