Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ,zigiye gusinyana amasezerano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bijyanye n’Ubutabera bwa gisirikare.
Ku munsi wejo tariki ya 17 Werurwe 2023, Lucky Tamlyn Amabasaderi wa Leta Zunzwe Ubumwe z’Amerika muri DRC , yabonanye na Jean Pierre Bemba uheruka kugirwa Minisitiri w’Ingabo za FARDC, baganira ku ngingo irebana n’Ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubutabera bwa gisirikare.
Nyuma y’ibi biganiro,Lucy Tamlyn yabwiye itangazamakuru mu mujyi wa Kinshasa, ko yamenyesheje Jean Pierre Bemba umuhate n’ubushake bwa Perezida Biden, mu gufasha DRC kugira ibyo yakungukiramo by’umwihariko ibijyanye n’ubutabera bwa gisirikare.
Ati’’ Dufite ubunararibonye mu bijyanye n’ubutabera bwa gisirikare kandi mubyo twaganiriye na Jean Pierre Bemba, harimo izo ngingo zose mu buryo buzungukira ibihugu byombi.”
Kimwe mu bikomeje guteza urujijo, ni uburyo Ambasaderi Lucky Tamlyn yahisemo kuganira na Minisitiri w’ingabo ku ngingo irebana n’ubutabera, mu gihe Minisitiri w’Ubutabera muri DRC atigeze agaragara muri uyu mushinga.
Ibi bibaye mu gihe Abategetsi muri DR Congo, baheruka kuzamura amajwi avuga ko Abayobozi ba M23 bagomba gushyikirizwa ubutabera, kubera ibikorwa by’iterabwo byibasiye Abaturage muri teritwari ya Masisi na Rutshuru bashinja uyu mutwe.
DRC kandi, yakunze gushyira mu majwi umutwe wa M23 kuba inyuma y’ubwicanyi bivugwako bwakorewe Abasivile mu gace ka Kishishe ,ubwo uyu mutwe warimo wigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Rutshuru mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023 .
Ikindi, n’uko DRC Iheruka gutangaza ko iri gutegura impapuro zo guta muri yombi Abayobozi bakuru ba M23, kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu, bavuga ko byakozwe n’uyu mutwe ,ibintu M23 ihakana yivuye inyuma ahubwo igashinja FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro bakorana ,kwibasira Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Hari Abasanga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziri kwiyegereza DR Congo muri iyi minsi, mu rwego rwo guhagarika umuvuduko w’ Abashinwa n’Abarusiya, bamaze kwigarurira amasoko y’umutungo kamere muri iki gihugu n’imitima y’Abanye congo, bakunze gushinja USA gushyigikira umutwe wa M23.
Ibi biragarazwa n’igitutu kiri gushyirwa kuri M23 isabwa guhagarika imirwano no kurekura ibice byose yigaruriye muri Rutshuru ,Masisi na Nyiragongo, ariko indi mitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Nyatura n’iyindi , ikaba ikomeje kwidegembya nta gitutu iri gushyirwaho nk’uko biteganywa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Hari amakuru avugako gusubira inyuma kwa M23 ,byaba byaraturutse ku gitutu cy’ ibihugu by’ibihangange bitaratangazwa amazina, bigamije kwiyegereza DRC igihugu gikungahaye ku mutungo kamera.
Benshi bibuka ibyabye kuri Bosco Ntaganda wahoze ayobora ingabo z’umutwe wa CNDP asimbuye Laurent Nkunda ,waje kwisanga mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC akuwe muri Ambasade y’Amerika mu Rwanda aho yari yarahungiye, ubu akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 30 aho ari kurangiriza igihano cye muri gereza zo mu Bubirigi.
Uretse ubwicanyi har’ikindi USA igira?ubwo butabera badaha iwabo barabugira?babufite babutanga ku basirikare babo bamaz’abantu kw’isi babita ibyihebe kdi babasanze naryamye mu mazu yabo,Irak-Afghanistan-Siria-Libia yewe n’iwabo muri USA babaye bafite ubutabera babuha abo