Nyuma y’uko abayobozi b’Akarere ka Musanze barimo umuyobozi wako, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ushinzwe iterambere ry’ubukungu begujwe ku mirimo yabo na njyanama y’aka karere, bitewe n’uko batubahirije inshingano zabo, umuyobozi mushya yiyemeje gukosora imikorere mibi yabaranze, by’umwihariko yita ku bibazo by’abaturage.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com, Umuyobozi mushya w’agateganyo w’Akarere ka Musanze Ntirenganya Emmanuel yavuze ko imikorere ye izarangwa n’imikorere myiza n’imikonire hagati ye na njyanama ariko by’umwihariko yita ku bibazo by’abaturage.
Yagize ati “Komite yari iriho yarakoze, ariko hari amakosa menshi bagiye bakora, ndetse njyanama igerageza kubakosora biranga, ari yo mpamvu njyanama y’Akarere ka Musanze yafashe icyemezo cyo kubeguza, icyo ngiye gukora ni uko hazabaho imikorere n’imikoranire myiza hagati yanjye na njyanama ari nacyo kinyuranyo kizaba gihari, tuzarangwa no kwegera abaturage nabo batwegere tugamije ko umuturage wacu atera imbere, n’umujyi wacu ukomeze kuba uwa kabiri ku wa Kigali”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, agira inama umuyobozi mushya anenga aba bayobozi begujwe ku myitwarire mibi yabaranze no kutubahiriza inshingano zabo.
Yagize ati “Haba umuyobozi mushya hamwe n’abo bagiye gukorana muri iki gihe cy’inzibacyuho hari byinshi bagiye gukora bitakozwe n’aba begujwe ku nshingano zabo, ariko cyane cyane gukora uko bashoboye bagakemura ibibazo by’abaturage bikaba iby’akarusho bamanutse gukemurira ibibazo aho byabereye, ati ushobora kutahajya nka Mayor ariko mu bakozi b’akarere bashobora kugabana ibibazo abaturage babagejejeho bagafata nk’icyumweru kimwe cyo gukemura ibyo bibazo kandi hari umusaruro byatanga kandi ushimishije uwaba atanyuzwe n’uburyo bikemutse akaba aribwo yitabaza urwego rw’Intara.
Akomeza agira ati kuba hari abayobozi beguzwa ku mirimo yabo cyangwa bagasezera ni ibisanzwe, cyane iyo baba batuzuza inshingano zabo harimo kurya ruswa, gutanga akazi n’amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, imihigo itagenda neza dore ko mu bagenda basubira inyuma nkuko byaranze abayobozi begujwe, kandi aka karere ka Musanze na Burera aritwo dufite ibyinjiza amafaranga haba mu buhinzi ndetse n’ubukerarugendo, tukaba dusaba ubasimbuye kwita ku bibazo by’abaturage, cyane bava mu biro bakabasanga aho bari”
Akarere ka Musanze kahawe umuyobozi mushya nyuma y’uko uwari ukayoboye Habyarimana Jean Damascene yegujwe ku mirimo ye, umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yanditse ibaruwa isezera ku mirimo ye, mu gihe ushinzwe iterambere ry’ubukungu NDABEREYE Augustin nawe yegujwe ku mirimo ye ariko n’ubundi akaba yari asanzwe ari mu maboko y’ubugenzacyaha RIB akurikiranweho gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye.
Yanditswe na Muyobozi Jerome