Amashyaka ya FDLR na FDU INKINGI byihurije mu ihuriro ALL FOR RWANDA rigamije guhirika ubutegetsi bw’uRwanda
Ni itangazo ryasohowe kuri uyu wa gatatu taliki ya 03 Gicurasi 2023 Rwandatribune yaboneye kopi,iri tangazo rikaba ryasizweho umukono na Perezida w’ishyaka rya FDU INKINGI kayumba Placide na Col.Murego Faustin usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa FDLR.
Muri bimwe mu bikubiye mw’itangazo ryasizwe hanze n’abayobozi b’iyi mitwe bavugamo ikibazo cy’impunzi z’abahutu zahungiye mu mashyamba ya Congo uyu mutwe wifuza ko Leta y’uRwanda yaganira nizo mpunzi zikabona gutaha,abashinze iri huriro kandi bakomeza kuvuga ko bifatanyije na Leta ya Congo kwamagana ubushotoranyi bwa Leta y’uRwanda ku gihugu cya Congo hifashishijwe Umutwe wa M23.
Iri Huriro kandi rikomeza kuvuga ko mu gihe Leta itazemera kuvugana n’izo mpunzi hazafatwa ibindi byemezo harimo gutaha ku mbaraga,nubwo bimeze bityo ariko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kinshasa ivuga ko hamaze iminsi hari urujya n’uruza rw’Abayobozi ba FDU INKINGI,FDLR na RNC mu mujyi wa Kinshasa,aho bagiye bahura n’abayobozi batandukanye b’icyo gihugu hagamijwe kurebera hamwe uko habyutswa Umutwe urwanya Leta y’uRwanda,waterwa inkunga na Leta ya Congo.
Isoko ya Rwandatribune ivuga Leta ya Kinshasa iri gukora hasi no hejuru kugirango ihuzahuze abarwanya ubutegetsi bwa Kigali yifashishije aba EX FAR arimo Gen.BGD Ir Ntilikina Faustin,Col.Murego Faustin utuye mu gihugu cy’uBubiligi,na Capt Innocent Sagahutu.
Hari amakuru kandi Rwandatribune yamenye yavugaga ko Leta ya Kinshasa yananiwe guhuza Umutwe wa FDLR n’amashyaka yayiyomoyeho arimo CNRD/FLN,RUD URUNANA na FPP kubera ko iyi mitwe FDLR iyifata nk’abataye urugamba bagomba kubanza bahanirwa ayo makosa,abandi nabo bakaba batabikozwa.
Kuva aho imirwano ihanganishije ingabo za Leta FARDC n’umutwe wa M23 ,abarwanya Leta y’uRwanda bahise bihutira gukoreshya iyo turufu ivuga ko uRwanda arirwo rutera inkunga Umutwe wa M23 kugirango leta ya Congo nayo ibiyegereze,ibafashe kurwanya Leta y’urwanda.
ibi bikaba byararanzwe n’inyandiko nyinshi ndetse n’amatangazo yerekanaga ko bashigikiye Leta ya Kinshasa,nyamara abasesenguzi bavuga ko benshi muri aya mashyaka yagiye yubakwa mu gihe gito agahita yisenya aha twavuga kw’ihuriro ryari ryiswe APCRN,MRCD-UBUMWE n’ayandi.
Uwineza Adeline
Leta ya DRC n’ikomeze ihuze inegeranye izo nkoramaraso. Bizatworohera kuzirasira hamwe icyarimwe.
Abazungu bajye ku ruhande bareke umuriro wake
Abayobozi ba RDC uhereye kuri Tshisekedi, ntabwo bazi politike ‘amategeko! Ibi bintu barimo bizakururira RDC akaga! Igihe cyose RDC k’umugaragaro ikomeje gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, inabyemera, inabyigamba, n’uguha uburenganzira u Rwanda gutera RDC rugamije kuvanaho iyo Leta. Kuki RDC itibuka icyatumye Mobutu n’aba Idi Amin bahirikwa kubutegetsi? Ngaho nibakomeze!