Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu , tariki ya 19/10/2019 , mu bitaro bikuru bya Ruhengeri hafatiwe umugore agerageza gushimuta uruhinja.
Amakuru agera ku kinyamakuru cya Rwandatribune.com avuga ko uyu mugore yaramaranye n’umugabo we imyaka itatu babana ariko kuri ubu umugabo we akaba ngo ari mu gihugu cya Leta zunze ubumwe.
Nkuko bivugwa n’abo twasanze kuri ibitaro (batashatse ko tubavuga amazina ku mpamvu z’umutekano wabo) ngo umugabo w’uyu mugore yaherukaga mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2019. Bityo uyu mugore ukwekwaho gushimuta uruhinja mu bitaro ngo yakundaga kwambarira ku bintu bibyimbye mu nda ngo agaragarize umuryango yashakiyemo n’abaturanyi ko atwite. Mu kubona ko igihe cyo kubyara cy’amezi 9 cyari kigeze uhereye igihe aherukaniye n’umugabo we , nibwo yigiriye inama yo gushimuta uruhinja mu bitaro bikuru bya Ruhengeri dore ko yari yitwaje n’ivarisi yuzuye imwenda ye n’iy’uruhinja.
Nkuko bamwe mu babyeyi bari mu bitaro babivuga ngo uyu gore yinjiye mu bitaro mu gitondo cya kare(Ahagana saa moya n’igice), atangira gusaba ababyeyi kumuha umwana agaterura ari nako yifotoranya nawe. Yewe ngo yasabye n’umubyeyi w’umwaka kujya hanze agasigara amuteruye.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri Dr. Muhire Philbert avuga ko igikorwa nk’iki umuntu agikora yagiteguye , aho umuntu abeshya abantu bo mu muryango ko atwite yemwe akagaragaza ibimenyetso byo kubyara n’ibyangombwa birimo imyambaro y’umwana , bigaragaza ko yari yiteguye kwakira umwana.
Akomeza agira ati“Twebwe nk’abaganga ni ibintu biteye ubwoba kuza mu bitaro kwiyitirira umwana utabyaye. Ibi bigaragaza nko nta rukundo rw’abana bene aba bantu baba babafitiye”. Uyu muyobozi yakomeje atanga ubutumwa abagana ibitaro n’abandi bafite abana kugira amakenga. Aragira ati “Twasaba umubyeyi wese kugira urukundo rw’umwana yabyaye kuko hari abata abana mu bitaro ndetse n’ababashaka mu buryo butari bwiza nkubu kubireka ariko na none nkisabira n’abakozi b’ibitaro n’abashinzwe umutekano bakajya bakomeza kuba maso mu nshingano zabo.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Kamazi Axelle avuga ko kujya mu bitaro kwiba umwana ko iyo bibaye , biba bitwibutsa umutekano w’umwana , bityo agasaba buri mubyeyi wese gucungira hafi umwana we , kuva akivuka cg yaramaze kuvuka, bakitabwaho.
Yakomeje agira ati “Usibye n’abana bavuka n’abandi bose bagomba gucungirwa umutekano ariko na none abiba abana bakabireka ahubwo ukeneye umwana wo kurera agaca mu nzira ziteganwa n’amategeko agahabwa umwana kuko bahari benshi batagira kirera ariko bakirinda kubashimuta”.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle. Ubu twandika iyi nkuru , uyu mugore ari mu maboko y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko ufatiwe mu cyaha cyo gushimuta abantu agahamwea nacyo ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 10 n’ihazabu y’amafaranga ari hagarti y’ibuhumbi magana atanu na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
IRASUBIZA Janvier