Igihe imvura yaguye cyangwa yaraye iguye, muri uyu muhanda mu gice giherereye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi werekeza mu Rukomo, Uhasanga abakozi bakora uyu muhanda bafite ibitiyo n’amasuka bagenda bakuramo itaka ryamanuwe n’inkangu.
Ibi nibyo biteye impungenge bamwe mu baturage bakoresha uyu muhanda, bavuga ko kuba inkingo z’uyu muhanda zitenguka mu gihe imvura yaguye, hagomba kugira igikorwa mu buryo burambye kugira ngo hakumirwe impanuka zishobora kubibasira .
Tuyizere umwe mu bakoresha uyu muhanda umunsi ku wundi, avuga ko hari ubwo yari agiye kugwirwa n’igiti kubera imvura yari imaze kugwa, igasiga icyo giti imizi yanamye.
Tuyizere yagize ati:” Igiti cyari kinguyeho, imvura yari ihise manukanye n’umugenzi, turaza tugiye kugera hafi mu ikorosi nko muri metero ebyiri, igitengu kiramanuka ibuye riza mumuhanda ndahagarara kugira ngo mbanze ndebe iherezo ryabyo”.
Tuyizereye akomeza avuga ko”iriya mikingo iteye impungenge, kandi none niyo umuntu anyuzemo imvura ihise yabaye nyinshi imikingo iba yamanutse igafunga amarigore noneho amazi akaza mu muhanda “.
Icyifuzo cya bamwe mu baturage ngo nuko inkingo bazubakira n’amabuye kugira ngo bidateza impanuka.
Ati:”Buriya icyifuzo twebwe tubona, iyaba bagakoze ku buryo umikingo igabanyirizwa uburebure cyangwa bakayubakira n’amabuye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nteziryayo Anastase, yabwiye Rwandatribune.com ko abaturage nta mpungenge bakwiye kugira, ngo kuko ahantu hose hateye ikibazo basaba abari gukora umuhanda guhita bahubaka nubwo bitakorwa ku mikingo yose.
Yagize ati:” Iyo umuhana ukorwa habaho akenshi igice gitengurwa n’imashini, icyo gice rero ahantu bagiye babona ko hatera ikibazo bagiye bahashyira inkuta z’amabuye, gusa ntibikuraho ko hari ahantu imvura yagwa bikaba byabaho ibyo rero iyo bibaye kenshi biba ngombwa ko babikuramo, ariko n’ibindi bibazo bigenda biba ku mpande byateza nk’ibibazo akenshi ibyo ngibyo barabikemura. Ni nk’ibiza, iyo ibiza byaje abantu bashaka uburyo bakabikemura”.
Umuhanda Base-Rukomo ibikorwa byawo biri hafi kugana ku musozo, ni umuhanda witezweho kuzamura ubuhahirane bw’akarere ka Gicumbi n’utundi turere, dore ko n’ibikorwa byo kubaka ikindi gice cy’uyu umuhanda kizahuza akarere ka Gicumbi na Nyagatare na byo byatangiye gukorwa.
Nkurunziza Pacifique