Ubwo ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zibarizwa mu mujyi wa Beni zasurwaga n’umugaba mukuru w’Ingabo, umuvugizi wungirije w’ingabo za FARDC, Operasiyo ya Sokola 1, Liyetona Antony Mwalusha yiyemeje ko nta gace na kamwe kazongera kugaragaramo umutekano muke mu mujyi wa Beni.
Aragira ati« Nta gace na kamwe tugomba kugira mu mujyi wa Beni karangwamo umutekano muke ,nk’ingabo z’igihugu, tugiye gukorera hose ».
Ibi yabivuze ashingiye ku impungenge zifitwe n’imiryango ya Sosiyete Sivili yo mu mujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.
Izi nzego z’igihugu zivuga ko zibangamiwe n’imirwano ya hato na hato ikunze kugaragara muri aka gace kuva mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2019.
Nk’uko izi nzego zibivuga ngo ingabo zashyize imbaraga mu gace k’Iburasirazuba bwa Teritwari ya Beni zirengagiza agace k’Uburengerazuba gakomeje kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro yo mu gihugu n’iyo hanze yacyo.
Ariko ingabo zo zigashimangira ko zizakomereza ibikorwa byazo ku butaka bwose bwaTeritwari ya Beni.
Umuvugizi w’ingabo za FARDC wungirije akomeza agira ati« Tugomba kugira umutima ushikamye, haba mu majyaruguru, Amajyepfo ndetse no hagati, turahari kandi turi gukora icyo tugomba gukora. Aha, siho tugomba kumenera ibanga».
Liyetona Antony Mwalushayi agasaba abaturage ubufatanye kugirango bese uwo muhigo wo gukuraho umutekano muke muri ako gace.
Yagize ati« Turasaba abaturage bacu gukomeza kuvuga rumwe kugira ngo insinzi itazaba iy’ingabo gusa ahubwo ikaba iy’abaturage bose ba Kongo Kinshasa ».
Yagaragaje ko umwanzi azwi ko ntawundi uretse ADF NALU.
« Si ibanga, ni umwanzi wacu kandi tugomba gukora ibishoboka byose , tukamubuza amahwemo dufatanije n’abaturage. Ntakwicara. Ibikorwa birakomeje kandi ndabizeza ko tugomba kugarura umutekano muri Teritwari zose z’Amajyaruguru».
SETORA Janvier.