Imwe mu miti yifashishwa mu kurwanya SIDA iri gukoreshwa mu guhashya Novel Coronavirus
Mu Bushinwa hatangijwe igerageza ku miti isanzwe yifashishwa mu kurwanya Virusi itera SIDA, igakoreshwa mu guhashya virusi imaze guhitana ubuzima bwa benshi izwi nka Novel Coronavirus.
Iyo virusi yatangiriye mu Ntara ya Wuhan mu Bushinwa mu Cyumweru gishize, ubu imaze guhitana abantu 56 muri icyo gihugu, mu gihe abasaga 2000 bamaze kuyandura mu bihugu 15.
Kuri iki Cyumweru, Komisiyo ishinzwe ubuzima mu Mujyi wa Beijing yatangaje ko imiti ya Lopinavir na Ritonavir isanzwe ikoreshwa ku bafite virusi itera SIDA, iri kugeragezwa ngo barebe ko bayifashisha bahashya Coronavirus.
Kuwa Gatanu ikinyamakuru kivuga ku buzima, Lancet cyari cyatangaje ko iyo miti ikorwa na Sosiyete AbbVie Inc igiye kwifashishwa mu kuvura abafashwe n’iyo virusi nshya.
Ikinyamakuru Global Times cyo mu Bushinwa cyatangaje ko ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo mu Bushinwa cyatangiye gukora urukingo rwa coronavirus.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, kuri uyu wa Gatandatu yategetse ko hongerwa imbaraga mu guhangana n’icyo cyorezo. Amatsinda y’ubutabazi yahise yoherezwa mu duce twiganjemo iyo virusi cyane mu gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze kurwanya ikwirakwira ry’iyo virusi.
U Bushinwa bwabaye buhagaritse icuruzwa ry’inyamaswa zo mu gasozi guhera kuri iki Cyumweru, kuko zikekwaho kuba zimwe mu zikwirakwiza iyo virusi. Nta bucuruzi bw’ibikomoka kuri izo nyamaswa bwemewe mu masoko, amaguriro agezweho no mu nzu zicuruza ibyo kurya.
Minisiteri y’Ubuhinzi muri icyo gihugu yabujije abaturage kurya inyama z’inyamaswa zo mu gasozi kuko bikekwa ko abantu ba mbere banduye Coronavirus baguriraga cyangwa bakoraga mu isoko ry’inyamaswa riri rwagati muri Wuhan.
Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi.
Umuntu yanduzwa Coronavirus n’uwayanduye. Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye. Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje; iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki ndetse rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani.
Ubwanditsi