Mubyo yahanuye yagize ati:Abagabo batagira Abagore n’Abagore batagira Abagabo,bazubakisha urwondo kandi barusakaze yewe Kabushinge,bishoboke ko yavugaga Abapadiri n’Ababikira.
Mu gitabo cyanditswe na Padiri Ntamakero Michel yagize at:ntawavuga ngo yiregize invugo z’uwitwa Rugwabiza,ati: Rugwabiza yari mwene Munjondo,umugesera wari utuye mu Kivuruga,mu nzandiko za Padiri Felix Dufays,agira ati:mu 1901,Komisiyo z’abazaga gukata imipaka zasabye kenshi uwo Muhanuzi kubakorera arabahakanira ati:abo nabonye ntibameze nk’aba ngaba:abandi bo bazaza bahagume.
Rugwabiza yari umugabow’igisore,ufite ibicece,akambara agahu k’intama gahishe ku gitsina gusa,umubiri we wari warazanye amabara kubera kudakaraba,mbega abamubonaga bose baramushungeraga,bakanamutangarira.
Mu mateka ya Rugwabiza kandi bavuga iby’urukundo rwe n’umukobwa witwaga Nyiramihigo waje kumubenga kubera kudakaraba.
Mu minsi ye yanyuma yagendaga yerera mu misozi abungira ingo z’abakungu bakamuha amata.
Rugwabiza yabyukiraga ku Gasozi ka Kabushinge akavuga ati:Wowe Kabushinge ya Rwaza,wamaze imyaka n’iyindi udaturwa,m,bazubakisha urwondo kandi u myaka itari kure cyane,uzaturwa n’Abanyamahanga.Abagabo batagira Abagore n’Abagore batagira Abagabo,bazubakisha urwondo kandi barusakaze. (riverbendgolfcomplex.com)
Uyu muhanuzi yakomeje agira ati:Ubwamamare bwabo,buzatuma Abagarura n’Abarera babagane bidatinze,kandi bazatura ku kanunga kawe yewe Kabushinge.
Abanyamahanga,bazahabyinishiriza imbyino nshya abakobwa b’iRwanda n’abahungu b’iRwanda ndetse n’Ababyeyi batigeze babyina na rimwe,Uburyohe bw’izo ndirimbo buzakurura rubanda rwinshi,ndetse nawe Kabushinge uzapfukama usenge abo banyamahanga.
Agasoza agira ati:Amashyamba yawe y’imisave,yewe Kabushinge,azavuzwa into rezo buri munsi.
Umusozi wa Kabushinge uherereye mu Murenge wa Rwaza,Akarere ka Musanze,uyu musozi uteretsweho ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye twavuga Gs.APPEDI RWAZA,Ishuri ry’Ababikira b’aba Basomusiyo,ndetse n’ikigo cyabo,ikigo cy’abapadiri na Kiliziya ya Rwaza,ikigo nderabuzima cya Rwaza n’ibindi bikorwa by’amajyambere bityo ntawashidikanya k’ubuhanuzi bwa Rugwabiza,mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho izindi ndagu z’uyu Muhanuzi.
Mwizerwa Ally