NyamukuruUbutabera

Abakobwa 6 n’umusore baregwa gukorera iyicarubozo undi umukobwa basabiwe gufungwa imyaka 25

 

Kuri uyu wa mbere abakobwa 6 n’umusore baburanishwaga ku cyaha cyo gukorera iyicarubozo umukobwa witwa Sandrine, urubanza rwabo rwabereye mu ruhame muri Salle ya Maison de Jeune Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara , Akarere ka Nyarugenge  mu rwego rwo kugaragariza abaturage ibyaha bikorerwa umuryango ngo babyirinde, abaregwa bakaba batangiye kuburana mu mizi. 

Umucamanza yibukije abantu bitabiriye iburanisha ko n’ubwo ryabereye muri Salle ya Maison De Jeune Kimisagara ari mu Rukiko.

Abunganira abaregwa bamaze umwanya basaba Urukiko ko Itangazamakuru ritafotora ababuranyi ahubwo ko hafotorwa abitabiriye iburanisha gusa, ariko ibyufuzo byabo ntabwo byemewe n’Urukiko.

Umucamanza yahaye ijambo Ubushinjacyaha busobanurira Urukiko uko icyaha cyakozwe.

Ubushinjacyaha bweretse urukiko umusatsi wogoshwe Sandrine n’utwenda tw’imbere bamwambuye bamukorera iyicarubozo.

Ubushinjacyaha kandi bwerekanye umukasi abaregwa bakoresheje bogosha Sandrine.

Bwagarutse ku witwa Gisele na Zaina bagarukwaho cyane nk’abayoboye igikorwa k’iyicarubozo cyakorewe Sandrine.

Ubushinjacyaha bwanagarutse ku witwa Cyiza uregwamo w’umugabo bwavuze ko ari we wamuziritse kugira ngo akorerwe iyicarubozo.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko uwitwa Rosine Umuhoza ari we wafataga amashusho mu gihe Sandrine yakorerwaga iyicarubozo.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko busabiye abaregwa  imyaka 25 y’igifungo bushingiye ku ngingo ya 171 iya 20 n’iya 21 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Aba  bakobwa batandatu n’umusore witwa Cyiza, bararegwa ubwinjiracyaha mu bwicanyi giteganywa mu ngingo ya 20, 21 na 107 z’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/06/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Abunganira abaregwa babwiye Urukiko ko imyaka 25 y’igifungo Ubushinjacyaha bwasabye bwihanukiriye, ko Urukiko rwazasuzuma uko baburanye, kandi rukazibuka ko ari ubwa mbere bariya bantu bakurikiranywe mu Butabera.

Ku bijyanye n’indishyi z’akababaro za miliyoni 100Frw, bavuze ko ntacyo bayavugaho, gusa basabye ko nabyo Urukiko rwazashishoza.

Inkuru y’ihohoterwa ry’umukobwa witwa Sandrine yavuzwe cyane ku mbuga Nkoranyambaga tariki 27 Gashyantare 2020, mbere bikaba byaravugwaga ko yakubiswe akanacibwa imwe mu myanya y’ibanga ubwo yogoshwaga ku ngufu.

Gusa ibyaha abakekwaho kumukorera biriya bikorwa baregwa, ntabwo icyaha cyo guca imyanya y’ibanga kirimo, ahubwo baregwa ubwinjiracyaha mu bwicanyi.

 

 

NYUZAHAYO Norbert

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close