Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu bice byose by’ubuzima. Uburezi bw’abakobwa ni igice cy’ingenzi cy’ingamba zo kwemeza ko hari uburezi bw’ibanze burimo bose kandi burenze amashuri abanza kugeza kukureba niba abakobwa bafite ubumenyi bukwiye bwo gutanga umusanzu mwiza mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’igihugu. Ni Muri urwo rwego Abakobwa bahuguwe mu gukoresha ikoranabuhanga rya Tekinologi mu gihe cy’ibyumweru bibiri biyemeje gukoresha ubumenyi bahawe bakemura ibibazo byugarije Sosiyete Nyarwanda.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 03 Ukwakira 2023, ubwo hasozwaga amahugurwa y’ibyumweru bibiri (2) mu gukoresha ikoranabuhanga rya Tekinologi mu ishuri rya IPRC Tumba rigerereye mu Karere ka Rulindo, ni amahugurwa yateguwe na Minisitiriy’uburezi ( Mineduc ) kubufatanyen’Ishamiry’Umuryangow’Abibumbyeryitakuiteramberery’Umugore ( UN Women) Ministeriy’uburinganiren’iteramberery’umuryango ( MIGEPROF ) naMinisitiriy’ikoranabuhanganaInovasiyo ( MINICT). yateguwe murwegorwogushishikarizaabakobwakumenyakobashoboyenokubongerera ubumenyi kugirango bagerekuiterambereryabo hagamijwe ko bashyira mu bikorwa inzozi n’ibyifuzobyabo.
Umwe mu bahuguwe witwa Nigena Sani Oda, wo mu karere ka Rusizi, avuga ko nk’abanbanyeshuri bari kwiga muri kaminuza ibijyanye na Siyanse aya amahugurwa bahawe azabafasha gufata ibyo bari kwiga bakabihuza n’ikoranabuhanga bakemura ibibazo biri muri Sosiyete, Ati ” nkanjye ndi kwiga ibijyanye na Farumasi! nzifashisha aya mahugurwa nkore porogarame ifite uburyo izajya yoroshya serivise zitangwa muri Farumasi”.
- Kwamamaza -
Mujawimana Claudine, utuye mu karere ka Rulindo, akaba yiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, avuga ko aya mahugurwa yamwunguye byinshi bitandukanye, Ati:” nari nsanzwe niga ‘Business information Technology’ gusa natekerezaga nkumva n’ubundi nta kazi gahari k’ibyo niga ariko byabaye nk’ibimpumura amaso ibyo nigaga mu magambo ngiye kubishyira mu bikorwa ndebe ko inzozi zanjye zagerwaho”.
Bizimungu Mugire Sangwa Natasha, wize Imibare, ubugenge n’ikoranabuhanga,( Mathematics , Phyisics & Computer Science) mu mashuri yisumbuye, avuga ko aya mahugurwa agiye kuyifashisha ashishikariza abandi bakobwa kuba bakiga ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko bitagoye . ikindi ngo aya mahugurwa yafunguye ibitekerezo byabo, Ati ” Aya mahugurwa yafunguye ibitekerezo byacu atwumvisha ko aritwe Ejo hazaza h’igihugu , rero dufite gutangira gutekereza ibibazo biri muri Sosiyete Nyarwanda, ntabwo tuzategereza ko tujya kugira imwaka mirongo 30 cyangwa irenga, iki nicyo gihe cyo kugirango dutekereze ese ni gute twakemura ibibazo bitandukanye biri muri Sosiyete yacu twifashishije ikoranabuhanga”.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, yasabye Abanyeshuri bahawe amahugurwa kuzayabyaza umusaruro bashyira mu bikorwa ibyo bize .
- Kwamamaza -
Ati:” Twahisemwo abana b’abakobwa batsinze neza ikizame cya Leta mu mwaka 2022, muri buri karere twafashemwo abana 2 , twashoboye kubona abana bose hamwe 50, bahabwa Mudasobwa rero ubu bakaba barangije amahugurwa y’ibyumweru 2 , ariho duhera tubasaba ko ubu bumenyi bahawe bazabwigisha n’abandi “.
Akomeza avuga ko icyo babakeneyeho atari ukubona ubumenyi gusa ahubwo ngo n’ukugira ngo bagende babukoreshe banafashe n’abandi, Ati”: Dufite abantu babahugura dukura ahantu hatandukanye rero ubumenyi bahawe nabo bashobora kubukoresha bahugura barumuna babo, ndetse bakanabukoresha basubiza bimwe mu bibazo byugarije Sosiyete”.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille , yavuze ko nka Migeprof bafite mu nshingano kubaka ubushobozi bw’abakobwa n’abagore ngo ko iki gikorwa cyo guhugura abana b’abakobwa kuri Tekinologi ari kimwe mu bikorwa bigaragaza ko koko nk’igihugu kuri gahunda kihaye yo kuziba icyuho mu gukoreza ikoranabuhanga igenda igerwaho.
Ati”: Iki ni kimwe mu bisubizo bigaragaza ko dufite abakobwa batandukanye biga muri kaminuza bize ibijyanye Siyanse uyu munsi noneho bakaba bongerewe ubumenyi mubijyanye no gukoresha ikoranabuhanga. Abahuguwe Bari mu ngeri zitandukanye hari abiga ubuvuzi, icungamari n’ubucuruzi Ibyo byose rero iyo ubyongeyeho ikoranabuhanga bibyara umusaruro”.
Akomeza avuga ko aba bakobwa bazifashisha ubu bumenye bahawe basubiza ibibazo bitandukanye bifashishishje ikoranabuhanga cyane nko mu buvuzi, ubuhinzi Icungamutungo n’ubuhinzi.
African Girls Can Code Initiative (AGCCI), ni igikorwa cyatangijwe n’ishamiry’Umuryangow’Abibumbyeryitakuiteramberery’Umugore ( UN women ) ku rwego rwa Afurika kigamije kwigisha abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 17 na 25 amasomo ajyanye na Tekinologi ( Coding) Aho hazigishwa abana b’abakobwa 2000 muri Afurika yose, u Rwanda ni kimwe mu bihugu byatoranijwe kugirango higishwe abana b’abakobwa.
- Kwamamaza -
Nkundiye Eric Bertrand