• Languages :
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Saturday, March 25, 2023
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
KWAMAMAZA
Ahabanza Nyamukuru

Abakora mu bitaro bya Leta bahawe ubumenyi mu kongerera abarwayi umwuka 

Na Claude Hategekimana
March 16, 2023
Muri Nyamukuru, Ubuzima
0
Abakora mu bitaro bya Leta bahawe ubumenyi mu kongerera abarwayi umwuka 
164
Yasangijwe
2k
Yasuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bafite ubumenyi mu byo kwita ku barwayi bakeneye umwuka wa oxygen, bagera kuri  68  baturutse mu bitaro bitandukanye bya Leta y’u Rwanda , bahawe ubumenyi bubongerera ubushobozi mu kugoboka ukeneye uwo mwuka, hifashishijwe imashini zabugenewe( PSA medical oxygen Plant).

Ni amahugurwa  yari amaze icyumweru yateguwe n’ikigo Build Health International (BHI) , agamije kongerera ubumenyi abayitabiye  mu rwego rwo kubafasha  kumenya gutanga servisi nziza, zirebana no kongerera umwuka abarwayi bawukenye  no  kuba babasha gukora izo mashini mu gihe zigize ikibazo cya tekinike.

Murekatete Pacifique  ukora ku bitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu bijyanye n’ubuvuzi bwongera umwuka (Biomedical Technician), avuga ko amahugurwa bahawe mu gukoresha izo mashini azabafasha kurushaho gutanga serivisi inoze.

Ati” Mbere yo guhabwa amahugurwa ,nta bumenyi buhagije twari dufite. mu byo twiga harimo gukora imashini zitanga umwuka mu gihe zagize ikibazo cya tekinike (Maintenance).  Twibanze kuri bimwe mu byuma bigize izo machini bita cillenders n’amacupa yo gushyiramo oxygen. Ntabwo nari nzi urwo ruganda, ( rutanga umwuka) narubonye banyohereje kurukoraho.

Abitabiriye ,bahawe ubumenyi mu gukoresha imashini zongerera abarwayi umwuka.

Ubumenyi nari mfite bwari hasi cyane  mu gukoresha PSA oxygen  Plant, twakoreshaga amacupa bisanzwe, tugaha abarwayi umwuka tuwukuye hanze ariko mu gihe uruganda ruhari , tuzabasha kugabanya oxygen hanze.”

Muhirwa GadLee , umutekinisiye mu kigo Build Health International (BHI) , avuga ko amahugurwa batanze azatanga umusaruro ki bayitabiye

Ati:” Amahugurwa twahaye abakora ku bigo bitandukaye muri serivise itanga umwuka kwa muganga , azabafasha gukurikirana neza ubuzima bw’umurwayi ukeneye umwuka no gukora imashini zitanga umwuka igihe zagize ikibazo.”

Andrew L. Johnston, umuyobozi Mukuru ushinzwe Medical Oxygen Education And Training mu kigo Build Health International ( BHI ), avuga ko  abatekinisiye bahawe  aya mahugurwa  bose hamwe ari  69 ,ariko bakaba barahuguwe mu byiciro bitandukanye.

Avuga ko mu cyumweru cya mbere,  bahuguye abagera kuri 21,  icyumweru cya kabiri bahugura abagera kuri 20 mu gihe abagera kuri 28 bahuguwe mu cyumweru cya gatatu.”

Akomeza avuga ko mu gutegura aya mahugurwa, bari bagamije kongerera ubumenyi abakora muri serivisi zo gutanga umwuka wa oxygen kwa muganga.

Ati” Aya mahugurwa twayateguye mu rwego rwo gufasha abatekinisiye  n’abenjeniyeri (Engineers) bakorera mu Bitaro bitandukanye , kugira ubumenyi buhagije mu gukoresha imashini zitanga umwuka, PSA medical oxygen Plant.”

Mu bumenyi bahawe, harimo no  kumenya gukora izi mashini mu gihe zagize ikibazo ca tekinike.

Andrew L. Johnston , akomeza agira ati: “Mu gihe cya covid-19 , mu Rwanda haguzwe imashini nyinshi zitanga umwuka wa oxygen , ariko izi mashini  ziba zisaba ubumenyi buhambaye. Nka BHI kubera ko dufite ubunararibonye muri izo mashini zitandukanye, niyo mpamvu twahuguye aba batekinisiye kugira ngo bajye bita kuri izo mashini.

Ku bufatanye na RBC, twaje gutanga ubufasha mu guhugura abatekinisiye n’abenjeniyeri mu gukoresha izo mashini.”

Umutesi Francine umukozi wa RBC ushinzwe inyubako n’ibikoresho byo kwa muganga , avuga ko ubumenyi abahuguwe bahawe, buzabafasha gutanga umwuka uri ku bipimo byizewe.

Ati” Dufite abantu bageze kuri 68 bahawe amahugurwa, tukaba twarakoze ubufatanye n’ibindi bigo ngo iki gikorwa gikorwe muri Biomedical engineering. Ni ubumenyi bukiza mu Rwanda kandi budafitwe n’ubonetse  wese.

Intego ni uko abarwayi bo kwa muganga barembye,  babasha kubona  umwuka wa oxygen ku rugero rwiza , rwemewe n’ibipimo Mpuzamahanga .”

Build Health International (BHI), ivuga ko ifite gahunda yo gukomeza guhugura abatekinisiye n’abenjeniyeri bo ku bitaro bitandukanye, kugira ngo babashe kugoboka abarwayi bakenye iyo serivisi.

Abahuguwe, biteguye gukoresha ubumenyi bahawe mu gutanga serivisi zongerera abarwayi umwuka

Nkundiye Eric Bertrand

Ibijyanye Nayo Inkuru

Intara ya Kivu y’amajyaruguru yongeye gufunga amayira yerekeza mu mujyi wa Goma
Mu mahanga

FARDC yihakanye ibyaha by’intambara ishinjwa n’inyeshyamba za M23

March 25, 2023
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina
Nyamukuru

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?
Nyamukuru

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka
Nyamukuru

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda
Nyamukuru

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18
Nyamukuru

Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18

March 24, 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

November 3, 2022
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

April 5, 2021
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

March 21, 2022
DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

24
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

20
Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC  i Luanda

Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda

15
Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

15
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
KWAMAMAZA
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Call us: 0783 646 291

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.

Ntabyabonetse
Reba Byose
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.