• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Thursday, May 19, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Mu mahanga

Abaperezida icyenda bo muri Africa baraye muri Uganda aho bitabiriye irahira rya Museveni

Na dorcas
May 12, 2021
Muri Mu mahanga, Nyamukuru
6 1
0
Abaperezida icyenda bo muri Africa baraye muri Uganda aho bitabiriye irahira rya Museveni
5
Yasangijwe
94
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda uyu munsi ararahirira manda ya gatandatu izatuma amara imyaka 40 ku butegetsi, mu birori byitabirwa n’abantu barenga 4,000 barimo abaperezida b’ibihugu bya Africa bashobora kurenga icyenda.

Abakuru b’ibihugu bya Somalia, Burundi, South Sudan, Namibia, Zimbabwe, Guinea, Ghana, DR Congo na Ethiopia ejo ku wa kabiri bageze muri Uganda baje muri uwo muhango.

Perezida w’u Rwanda yohereje Prof. Manasseh Nshuti ushinzwe umuryango w’ibihugu bya Africa y’i burasirazuba (EAC) kumuhagararira.

Hari umubare utaratangazwa w’abandi bategetsi bo muri Africa bashobora kugera muri Uganda uyu munsi kwitabira ibi birori.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Hajji Yunus Kakande, umunyamabanga wa Museveni, yavuze ko abantu 4,294 batumiwe aho ibi birori bibera kuri Kololo Independence Grounds i Kampala.

Bwana Kakande yavuze ko abo bose babanje gupimwa Covid-19, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru New Vision kibogamiye kuri leta.

Imibare ya 2019 yerekana ko hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abaturage miliyoni 45 ba Uganda bavutse Museveni ari ku butegetsi.

Uhereye bwa mbere mu 1986, uyu munsi Yoweri Museveni ararahira ku nshuro ya karindwi kuyobora Uganda, indi manda y’imyaka itanu izamugeza mu 2026.

Ikinyamakuru kitabogamiye kuri leta Daily Monitor cyasubiyemo amagambo mu 1980, 1986, 2001 cyangwa 2016, y’uburyo yagiye ahindura imvugo ku gutinda ku butegetsi.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu 1986 yagize ati: “Ikibazo cya Africa muri rusange, na Uganda by’umwihariko, si rubanda ahubwo abategetsi bashaka gutinda ku butegetsi.”

Iki kinyamakuru gisubiramo kandi ibyo yavuze mu kwiyamamaza mu 2016 aho yagize ati: “Ni gute nava mu rutoki nahinze mu gihe rutangiye kwera?”

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe baranenga ingufu ubu ziri gukoreshwa mu kubibasira, Bobi Wine wabaye uwa kabiri we akomeza kuvuga ko ari we watsinze amatora yabaye mu kwa mbere.

Umunyamabanga wa UN, Antonio Guterres, yoherereje Perezida Museveni ubutumwa bwo kumushimira ko agiye kongera kurahira, nk’uko bwatangajwe n’uhagarariye Uganda muri UN/ONU.

Yunus Kakande we yabwiye abanyamakuru ko leta yohereje abashinzwe umutekano bahagije bo “guhangana n’igikorwa cyose cyagerageza guhungabanya ibirori” by’uyu munsi.

Inkuru Iheruka

Ese Urukiko rwa Lilongwe Ruzemerera impunzi z’Abanyarwanda kuguma mu Mijyi cyangwa zizasubizwa mu Nkambi?

Inkuru Ikurikira

Sumbiri Emile arasaba CNLG kumurenganura kubera ubutaka bwe bwatejwe cyamunara atabizi

Inkuru Ikurikira
Sumbiri Emile arasaba CNLG kumurenganura kubera ubutaka bwe bwatejwe cyamunara atabizi

Sumbiri Emile arasaba CNLG kumurenganura kubera ubutaka bwe bwatejwe cyamunara atabizi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In