Abarwanyi babiri ba FDLR baguye mu mirwano yahanganishije umutwe wa FDLR na M23 yabereye ahitwa i KIbarizo muri Masisi, Undi umwe afatwa mpiri.
Nk’uko isoko ya Rwandatribune, iri muri Gurupoma ya Bashari-Mukoto, muri Teritwari ya Masisi ,muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ibivuga, ngo ejo ku cyumweru taliki ya 17 Nzeri 2023,mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo abarwanyi ba FDLR baguye mu gico cyatezwe n’abarwanyi ba M23.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivili ikorera mu gace ka Bashari Mukoto yemereye Rwandatribune ko ayo makuru ari impamo. uyu Muyobozi avuga ko umusilikare wo ku rwego rwa Soldat werekanye imyirondoro ye, ivuga ko avuka mu Karere ka Rutsiro,Umurenge wa Nyabirasi, akaba yaravutse mu mwaka wa 1992, akaba avuga ko yinjiye mu mwaka wa 2022, akaba yabaga muri unite ya samaria .
- Kwamamaza -
Uyu Muyobozi wa Sosiyete Sivile kandi akomeza avuga ko muri iyi mirwano itaratinze haguyemo abarwanyi babiri ba FDLR, basanganywe imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa AK47, ndetse na gerenade enye.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa M23 rubivugaho duhamagara Umuvugizi wa M23 Maj.Willy Ngoma, Telefone ye ntiyadukundira. Twanagerageje kandi no guhamagara ku ruhande rwa FDLR, aho twahamagaye Lt.Col Sacramento Umuvugizi w’igisilikare cya FDLR/FOCA nawe Telephone ye ntiyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Uwineza Adeline
- Kwamamaza -