Abasesenguzi mu bya politiki baranenga urwego rwa Politiki muri ARC/M23 rukuriwe na Bertrand Bisimwa bakaba barusaba kwiminjiramo agafu.
Ni mu kiganiro cyahise kuri Radio 1 na TV1 kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022 cyari kiyobowe n’Umuyobozi w’iki gitangazamakuru Kakooza Nkuliza Charles ari kumwe n’ikipe bakorana y’abanyamakuru basanzwe bamenyerewe hano mu Rwanda ari bo Angelbert Mutabaruka cyari gifite inshanganyamatsiko yo kunenga no gushima.
Aba banyamakuru bibanze ku bikorwa bya gisirikare biri gutanga umusaruro mwiza ku ruhande rw’igisirikare cya M23, bavuga uduce twose irimo kugezura ko hari umutekano usesuye w’abasivili ndetse ko na bamwe mu basirikare ba Leta FARDC batangiye kumanika amaboko bagasanga Umutwe wa M23, cyane ko bamaze gusobanukirwa icyo urwanira.
Ku ruhande rw’uyu mutwe basanga igice cya Politiki kidakora uko bikwiye, bakabona basa n’aho basinziriye.
Aba banyamakuru kandi baribaza uburyo abavugizi ku rwego rwa politiki aho gutangaza gahunda z’umutwe wa ARC/M23 zigamije ubukangurambaga, kwagura ibikorwa bya diplomasi bigamije kwikuraho icyashya ko ahubwo bose bashishikajwe no gutangaza amakuru y’urugamba gusa.
Aba basesenguzi basanga igisabwa Beritrand Bisimwa na bagenzi be barimo Canisius Munyarugerera, ari ukumanuka bagasura abaturage bakashishikariza gahunda z’ishyaka ryabo rya ARC/M23.
Aba banyamakuru kandi baribaza impamvu Bertand Bisimwa atarasura abaturage ba Bunagana ahubwo buri gihe bakagaragara bari kumwe n’abasirikare.
Aba basesenguzi bavuga ko ku rwego rwa politiki bagombye kumanuka mu baturage bagakora ibikorwa by’ubukangurambaga kugira ngo bose bibonemo Umutwe wa M23 ndetse n’abahunze batahuke.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM
M23 gusurwa n’ abanyamakuru mpuzamahanga bakagiirana ibiganiro i Bunagana birakenewe. Kwerekana amabi yakorewe Kivu y’amajyaruguru:
1) Kuba kariya gace kamaze imyaka karabuze umutekano abaturage bakava mu byabo bakajya kuba impunzi Leta ntiigire iicyo ibikoraho
2) Kariiya gace kwigarurirwa n’abajenocidaires FDLR yica, ikambura iigafata ku ngufu =ingengabitekerezo ya genocide ikwiza, kuvana abantu mu byabo bagahungira Uganda, Rwanda, Kenya n’ahandi
3) Indi miitwe yirirwa yica abantu Leta ntigire icyo iyikoraho
4) Kuba FARDC + abadepite ba FARDC barashinze za mai mai nazo zica abaturage ….
5) Kuba Leta na FARDC bikorana na FDLR Genocidaire ubwo bose = genocidaires. Kubaha amasasu, kubavanga na FARDC, kutabamagana, kutabashyira mu nkambi z’impunzi ni icyaha cya Leta na FARDC.^
6) Agace kabuze umutekano kugeza ubwo na Ambassadeur wa Italie ahiciwe.
7) Ubuvugizi bw’abaturage bamaze hafi imyaka 20 bari mu mutekano muke.
8) Kurwanira kuva mu buhungiro tugatura aho twavukiye mu mutekano.
9) Ntabwo M23 ariumutwe w’iterabwoba ahubwo urwanya iterabwoba, genocide, ubwicanyi n’ ubundi bugizi bwa nabi kandi M23 ishyikirana n’abaturage, abanyamakuru n’abandi banyapolitiki babyifuza.
10) Turarwanya abaturwanya, abatwita umutwe w’iiterabwoba, abicanyi, abafata ku ngufu, abasahura n’abashinga imitwe y’inyeshyamba ibangamira abaturage.
11) Twahagurutse gukora ibyo Leta yananiwe, bityo rero nireke tugarure amahoro n’ umutekano iduhe rugari tubikore aho kuturwanya.
12) Twabonye ko Leta ntacyo yashoboye none nireke tubitunganye.
13) Izo mbaraga iturwanyisha yananiwe kuzirwanyisha imitwe y’abicanyi muri Kivu? Iyo ufatanyiije n’umwicanyi nawe uba uri umwicanyi.
14) Uzajya gufasha Leta kuturwanya azaba yifatanyije n’abagenocidaires ba FARDC n’abandi bicanyi bose, nawe azaba abaye umugenocidaire mu bandi ndetse abe abaye umwanzi w’abaturage baharanira uburenganzira bwabo.
Icyo M23 igamije: Kugarura umutekano n’amahoro muri kariya gace no gucyura impunzi zahunze kariya gace, no kwirukana aba genocidaiire muri kariya gace, no gukangurira Leta kwita ku mutekano w’abatrage yifashishije igisirikare giishya kidasahura kandi ntigifate kungufu ab’iigitsina gore.
Kugarurira agaciro RDC yateshejwe n’akajagari k’umutekano mucye muri Kivu y’amajyaruguru.
Iyi ikwiye kuba Memorandum ya M23 igakwira isi yose.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Iyisohore maze aho uyishyigikiye wese ari afashe kuyikwirakwiza kuri media no ku mbuga nkoranyamabaga.
Abaterabwoba ni abahamaze igihe barirukanye abaturage mu byabo bica, basahura bafata ku ngufu, babujije abaturage amahoro kugeza nubwo bica Honorable Amasaderi w’Ubutariyani. Abo ni FDLR, FARDC, NA LETA YA DRC.
Urakoze cyane muvandimwe
Ibyo nibyo kbsa!!
M23, nishake ibinyamakuru mpuzamahanga kd ivugane nibihugu byo hanze igaragaze akarengane kazo.