Abasirikare bo muri Niger baherutse guhirika ubutegetsi bashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20 ariko Minisiteri z’ingenzi zahawe abagize uruhare mu ihirika ry’ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum.
Minisitiri w’Intebe ni Ali Mahaman Lamine Zeine washyizweho kuri uyu wa Mbere, mu gihe Guverinoma ayoboye irimo abagore bane.
Minisiteri esheshatu zahawe abagize agatsiko kahiritse ubutegetsi. Minisiteri zahawe abo basirikare harimo iy’ingabo yahawe Gen Salifou Mody wungirije abahiritse ubutegetsi.
Mu zindi Minisiteri zahawe igisirikare harimo iy’umutekano, iy’ubutegetsi bw’igihugu, iy’urubyiruko na siporo, iy’ubuzima, iyo gutwara abantu n’ibidukikije.
Icyakora n’ubwo bimeze gutyo muri Guverinoma yashyizweho nta muntu wo mu ishyaka PNDS rya Perezida Bazoum wagiyemo.