Ikibazo cy’inzoga z’inkorano cyagarutsweho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2023, hari bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gisagara bavugaragaje ko izujuje ubuziranenge zashyirwa mu macupa manini kandi zikazamurirwa ibiciro kugira ngo abana n’urubyiruko batabasha kuzigura ndetse n’uburyo bwo kuzitwara kuko kuzishyira mu macupa mato byorohera urubyiruko kuzitwara mu mifuka y’imyambaro baba bambaye.
Ni mu gihe abenga inzoga zikomoka ku bitoki bafite ibyangombwa byo kuzikora bavuga ko kuba hari abagikora inzoga zitemewe bakanazishyira mu macupa ya pulasitiki biri kubateza igihombo kuko ku isoko usanga izabo zitagurwa ahubwo hagurwa izitemewe kandi zidafite ubuziranenge.
Mutabaruka Diogene inzobere imaze imyaka irenga 10 mu gutunganya ibikomoka ku bitoki ndetse na Tangawizi akaba anafite uruganda rw’icyitegererezo rw’AGASHINGURACUMU Ltd, avuga ko bitangaje kumva ngo abantu baciye pulasitiki wagera Nyabugogo rwagati mu mujyi ugasanga pulasitiki ziruzuye,yibaza niba abantu batabibona, cyangwa se hari ababibona bakabireka.
Ati “Nta buryo umuntu yagura icupa rimuhenze, rimeneka ukagura irindi umuntu nawe akicara kuruhande agakoresha pulasitiki ese uwo muntu mwazahurirahehe?”
Barasaba ko hakagombye kuba izindi ngufu zibafasha kuko imicururize yabo irimo ikibazo kubera inganda zabaye nyinshi kandi zimwe zitanemewe.
Avuga kandi ko isoko ridahagaze neza kuko abakiriya ari bakeya kubera ubukene bw’amafaranga abantu bafite, imikorere idahwitse yabo basangiye umwuga wo gutunganya ibikomoka ku bitoki na Tangawizi.
Asaba Leta gushyiramo imbaraga kugirango abantu bose bajye ku murongo kuko hakirimo ibibazo cyane cyane ku isoko ndetse binabateza igihombo.
Ku bijyaye n’ibyangombwa by’ubuziranenge avuga ko kubona ibyangombwa bya Rwanda FDA bikiri ingorabahizi niba ari uko ari ikigo kikiyubaka ariko babona harimo ikibazo Rwanda FDA yakagombye gukemura mu bijyanye no kubona ibyangombwa by’ubuziranenge.
Barasaba kandi RRA kubafasha kumva ikibazo bafite cyo kuba ibasaba kugura ibikoresho bakoresha birimo ibitoki, amasaka n’ibindi aho RRA ibasaba kubigura bakoresheje Facture, checque, na Telephone ko bibagora kuko umuturage ntabwo abyumva aba akeneye amafaranga mu ntoki, barasaba RRA kubafasha bakicara bakabiganiraho kuko bavuga ko bibagora mu gutanga umusoro ku nyungu.
Asoza avuga ko abantu basabwa kwirinda kuvanga inzoga zikomoka ku bitoki ndetse n’izizwi nka Liquer(Ibyuma) kuko bituma utabasha kubigenzura kandi bikaba byakwingiriza ubuzima.
Ikibazo cy’inzoga z’inkorano mu mujyi wa Kigali cyane cyane Nyabugogo ahabaye indiri yazo cyakunze kugarukwaho cyane n’abantu batari bacye kandi zikanapfunyikwa mu macupa atemewe ya pulasitiki.
Bibaza ikibura ngo iki kibazo gikemuke ndetse n’amacupa ya pulasitiki acike ariko igisubizo cyarabuze. Hari abavuga ko inzego zibishinzwe zaba zihabwa ruswa bityo iki kibazo kikaba kigoye kuba cyakemuka kuko batibaza uburyo ibintu bitemewe bicuruzwa imyaka igashira indi igataha kandi bigacururizwa mu marembo y’umujyi wa Kigali.
Norbert Nyuzahayo