Bamwe mu bagize Sosiye Sivile muri teritwari ya Rutshuru bahungiye ku cyicaro cya MONUSCO , batanze impuruza ivuga ko MONUSCO iri kubafata nabi nyuma yo guhunga imirwano yari ihanganishije M23 n’ingabo za Leta FARDC muri teritwari ya Rutshuru.
Ni nyuma yaho mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2022, umutwe wa M23 wabashije kwirukana ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR mu duce twingenzi tugize iyi teritwari, byatumye umubare mwinshi w’abari batuye muri utwo duce, bahungira muri teritwari ya Lubero, agace ka Binza n’umujyi wa Goma.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Rutshuru, avuga ko bamwe mu bari bagize Sosiyete Sivile yo muri teritwari ya Rutshuru bagera ku icumi, bagize ubwoba bahungira ku kicaro cya MUNSUCO.
Aya makuru, akomeza avuga ko impamvu aba bagize igitekerezo cyo guhungira kuri MONUSCO, ari uko bikangaga ko bagirirwa nabi numutwe wa M23 bitewe n’uko Sosiye Sivile zo muri DRC, zakunze gusebya no gutanga amakuru y’ibinyoma arebana n’umutwe wa M23 no gukangurira Abanye Congo kuwurwanya, byatumye M23 ifata izi sosiyete sivile nk’ibikoresho bya Guverinoma ya DRC n’abanzi b’amahoro.
M23 kandi, yashinje abagize Sosiyete sivile muri teritwari ya Rutshuru, guhembera imvugo z’urwango zibasira Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, byatumye bamwe muribo bicwa ,imitungo yabo irasahurwa abandi barahunga.
Ubwo M23 yarimo yigaruri uduce twinshi muri teritwari ya Rutshuru, bamwe mu bagize iyi sosiye Sivile ngo bashatse guhungira mu duce tugenzurwa na Leta ,ariko baza kubura uko bahagera bitewe n’uko M23 yari yamaze gufunga umuhanda Rutshuru-Goma mbere gato y’iminsi itatu kugirango uyu mutwe wigarurire Rutshru-centre, na Kiwanja, bituma babura amahitamo , niko guhita bahungira ku cyicaro cya MONUSCO.
Nyuma y’emezi agera kuri ane bacumbikiwe na MONUSCO, kuri ubu bari gutangaza ko bafashwe nabi ndetse ko imibereho babayemo ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko batabona ibikenewe by’ibanze mu buzima ndetse MUNUSCO ikaba itabitayeho nagato.
Bongeraho ko bashizwe mu kazu gato katarengeje metero 3 kari ku kicaro cya MUNSUCO giherereye mu gace ka Kiwanja ,bose uko ari icumi n’abandi bagera ku icumi bo mumiryango yabo, akaba ariko bararamo kuva tariki ya 27 Werurwe 2022.
Bavuga kandi ko bafite impungenge z’umutekano wabo, ngo kuko abarwanyi ba M23 bahora bakora irondo ry’amanywa n’ijoro bategereje ko basohoka kuri icyo cyicaro cya MONUSCO kiugirango babate muri yombi.
Kugeza ubu ariko, yaba MOUNSUCO cyangwa M23 ntacyo baratangaza ku birego by’izi mpunzi kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.