• Languages :
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Saturday, March 25, 2023
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
KWAMAMAZA
Ahabanza Mu mahanga

Abikanze M23 bagahungira kuri MUNUSCO bari gutakamba  

Na Claude Hategekimana
March 17, 2023
Muri Mu mahanga, Nyamukuru, Umutekano
0
Abikanze M23 bagahungira kuri MUNUSCO bari gutakamba  
339
Yasangijwe
4.2k
Yasuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagize  Sosiye Sivile  muri  teritwari ya Rutshuru bahungiye ku cyicaro cya MONUSCO , batanze impuruza ivuga ko MONUSCO iri kubafata nabi nyuma yo guhunga imirwano yari ihanganishije M23 n’ingabo za Leta FARDC muri teritwari ya Rutshuru.

Ni nyuma yaho mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2022, umutwe wa M23 wabashije kwirukana ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR mu duce twingenzi tugize iyi teritwari, byatumye umubare mwinshi w’abari batuye muri utwo duce, bahungira muri teritwari ya Lubero, agace ka  Binza n’umujyi wa Goma.

Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Rutshuru, avuga ko bamwe mu bari bagize Sosiyete Sivile yo muri teritwari ya Rutshuru bagera ku icumi, bagize ubwoba bahungira ku kicaro cya MUNSUCO.

Aya makuru, akomeza avuga ko impamvu aba bagize igitekerezo cyo guhungira kuri MONUSCO, ari uko bikangaga ko bagirirwa nabi numutwe wa M23 bitewe n’uko  Sosiye Sivile zo muri DRC, zakunze gusebya no gutanga amakuru y’ibinyoma arebana n’umutwe wa M23 no gukangurira Abanye Congo  kuwurwanya, byatumye M23 ifata izi sosiyete sivile nk’ibikoresho bya Guverinoma ya DRC n’abanzi b’amahoro.

M23 kandi, yashinje abagize Sosiyete sivile muri teritwari ya Rutshuru, guhembera imvugo z’urwango zibasira Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, byatumye bamwe muribo bicwa ,imitungo yabo irasahurwa abandi barahunga.

Ubwo M23 yarimo yigaruri uduce twinshi muri teritwari ya Rutshuru, bamwe mu bagize iyi sosiye Sivile ngo bashatse guhungira mu duce tugenzurwa na Leta  ,ariko baza kubura uko bahagera bitewe n’uko M23 yari yamaze gufunga umuhanda Rutshuru-Goma mbere gato y’iminsi itatu kugirango uyu mutwe wigarurire Rutshru-centre, na Kiwanja, bituma babura amahitamo , niko  guhita bahungira  ku cyicaro cya MONUSCO.

Nyuma y’emezi agera kuri ane bacumbikiwe na MONUSCO, kuri ubu bari gutangaza ko bafashwe nabi ndetse ko imibereho babayemo ishobora gushyira  ubuzima bwabo mu kaga, kuko batabona ibikenewe by’ibanze  mu buzima ndetse MUNUSCO ikaba itabitayeho nagato.

Bongeraho ko bashizwe mu kazu gato katarengeje metero 3 kari ku kicaro cya MUNSUCO giherereye mu gace ka Kiwanja ,bose uko ari icumi n’abandi bagera ku icumi bo mumiryango yabo,  akaba ariko bararamo kuva tariki ya 27 Werurwe 2022.

Bavuga kandi ko bafite  impungenge z’umutekano wabo, ngo kuko abarwanyi ba M23 bahora bakora irondo ry’amanywa n’ijoro bategereje ko basohoka kuri icyo cyicaro cya MONUSCO kiugirango babate muri yombi.

Kugeza ubu ariko, yaba MOUNSUCO cyangwa M23  ntacyo baratangaza ku birego by’izi mpunzi kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Ibijyanye Nayo Inkuru

Intara ya Kivu y’amajyaruguru yongeye gufunga amayira yerekeza mu mujyi wa Goma
Mu mahanga

FARDC yihakanye ibyaha by’intambara ishinjwa n’inyeshyamba za M23

March 25, 2023
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina
Nyamukuru

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?
Nyamukuru

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka
Nyamukuru

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda
Nyamukuru

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18
Nyamukuru

Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18

March 24, 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

November 3, 2022
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

April 5, 2021
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

March 21, 2022
DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

24
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

20
Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC  i Luanda

Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda

15
Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

15
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
KWAMAMAZA
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Call us: 0783 646 291

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.

Ntabyabonetse
Reba Byose
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.