• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Thursday, May 19, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Iyobokamana

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

Na Ally Jado
April 5, 2021
Muri Iyobokamana, Nyamukuru
789 8
6
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe
569
Yasangijwe
11.4k
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

None ku wa gatandatu taliki ya 03 Mata 2021 ku biro by’indembo hose mu Rwanda z’itorero ADEPR hasezerewe abari Abashumba ba za Paruwase,Abacungamutungo ba za Paruwase n’abari Abayobozi b’imidugudu bahawe ubutumwa bubasezerera.

Mu nkuru y’ubusize twabagejejeho yagiraga iti: https://rwandatribune.com/adeprabashumba-ba-za-paruwase-435-nabavugabutumwa-3600-baba-bagiye-gushyirwa-ku-gatebe/,ni nako byarangiye bigendekeye abari abakozi b’Imana bari bamaze igihe kinini bakora umurimo w’Imana muri ADEPR.

Umwe mu ba Pasiteri bari ku Biro by’Ururembo rwa Muhoza ni mu Karere ka Musanze,Intara y’Amajyaruguru utarashatse ko amazina ye atangazwa aganira n’Umunyamakuru wa Rwandatribune yagize ati:twakomeje gusengera iri torero ngo imiyaga irihoramo irangire ariko byaranze irembye idukukanye da!ati:maze imyaka 40 nd’Umushumba kandi wabyigiye ngo ariko abazanye amavugurura twese ntibadushaka hari nabo basize muri pansiyo ku mbaraga.

Undi Mushumba wo mu rurembo rwa Kigali nawe utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye umunyamakuru wacu ko iri torero asanga rigiye kongera kubyara amadini menshi yagize ati:twari tumenyereye umurimo wa gishumba kandi ninabyo twize tugiye gushinga ayacu matorero na nyina wundi abyara umuhungu ibintu dukorewe n’ingoma ya Pasiteri Isae ntibibaho.

Twababwirako mu mpinduka  nshya zakozwe  bashyiraho indembo nshya,aho zari enye zabaye 9,mu gihe urwego rw’itorero  mu turere rwakuweho mu bahoze ari Abayobozi b’itorero ku rwego rw’Akarere muri ayo mavugurura nta numwe wisanzemo.

byitezwe ko uzayobora Paruwase azaba afiteimpamyabumenyi ya AO muri Kaminuza,naho uzayobora Umudugudu akazaba afite impamyabumenyi ya A2, .

izi mpinduka zibaye, zisize icyari indembo 4,zibaye icyenda,mu gihe ururembo rw’amajyaruguru rwari rufite Paruwase 73 ubu hasigaye 27,Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rwari rufite Paruwase 41 zaragabanyijwe zigirwa 18,Ururembo rw’iburasirazuba zari 92 hasigaye 41,Uburengerazuba 138 hasigaye 80 mu gihe ururembo rw’amajyepfo rwari rufite ama paruwase 35,hasigaye 14.

Twashatse kumenya icyo  uruhande rw’ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa ADEPR  bubivugaho duhamagaye Justin Hakizimana Ushinzwe itangazamakuru ku murongo wa telephone ngendanwa ntiyabashya,kutwitaba ndetse n’iyu Umuvugizi wa ADEPR Past.Isae,kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru,bitaganijweko abasezerewe bakora ihererekanyabubashya none kuwa mbere taliki ya 05 Mata 2021

Mwizerwa Ally

Inkuru Iheruka

Urubyiruko rw’umuryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru rwahigiye kubyaza umusaruro amahirwe menshi ruhabwa n’ubuyobozi

Inkuru Ikurikira

Amajyaruguru: Pasika yasize abantu 147 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Inkuru Ikurikira
Amajyaruguru: Pasika yasize abantu 147 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Amajyaruguru: Pasika yasize abantu 147 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ibitekerezo 6

  1. Jean Pierre Celestin says:
    1 year ago

    Ibya ADEPR se reka ibyo Pamphire yahanuye bisohore. Naho ibyo kuvuga ngo abari abakozi b’Imana byo reka tubyihorere kuko aba bose baje n’abagiye uzumve ko bose batagirana amasezerano y’akazi n’itorero. Harya Uhoraho abo atuma kumukorera arobanura ashingiye kuki? Nimureke hangs umurimo yimakazwe, abakozi b’Imana bo bari mukazi kandi ntibategereje contract izabarengera habaye impinduka???
    Namwe mwirukanwe n’umukoresha wanyu nyine nimuze mushake ibya ngombwa mwihangire umurimo mushinga ayandi madini yanyu.
    Bakirisitu muririre umugongo bwanyu dore abashumba babaye benshi.??☎️?️?????????
    ✍️✍️✍️???

    Reply
  2. ANY says:
    1 year ago

    Aba bantu bashinga amadini kubera ko bakuwe ku myanya y’ubushumba bafite ikibazo. Mbese kuba umukristo sibyo bifite agaciro kuruta izo nshingano?!
    Mbese ni ishyaka ry’ubutumwa bwiza rizaba ribajyanye gushinga amadini? Bazaba bagiye kubwiriza abashyashya batarumva inkuru nziza ya Yesu?
    Ibihe nk’ibi nabyo ariko ni ngombwa ngo tumenye abantu by’ukuri.

    Reply
    • Allelua says:
      1 year ago

      Aba bari mukazi ntabwo bari mumurimo w’ Imana kuko ari umurimo kuba umushumba si byo byonyine yakora.

      Reply
  3. Niyigaba amani says:
    1 year ago

    Konumva bitoroshye muri adper izi ntabwo arimpunduka ahbo nuguhirika gs twitege andi matorero arko nigute uzafata umuntu wize since and management atazi ibyitorero ngo nariyobore ahbwo habayeho kudepoza ngo nabandi bagerageze uwujuje izi mpamyabunyi

    Reply
  4. Kayiranga says:
    1 year ago

    Mureke nyirumurimo azi abakozi be kandi abereye maso itorero rye. Jyewe ari Imana yanshyize mu mwanya sinajya impaka ahubwo nayibaza uko bigenze!?

    Reply
  5. Danny says:
    1 year ago

    Impinduka zirakenewe ndetse cyane. ADEPR niryo torero ritagiraga umurongo muzima rigenderaho niho hahoraga ibibazo bidashira.
    Gusa nibarishyire ku kigero nkicyandi matorero: urugero: Catholic, Abandivantiste cgse EAR ayo matorero hari bombori bombori mwumva nkihora iwacu muri ADEPR.
    Oya ibintu bihinduke.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In