NyamukuruUbuzima

Amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye byeguje Dr Gashumba Diane ku mwanya wa minisitiri

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryanyujijwe kuri Twitter riravuga ko “uku kwegura kuje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.”

Yeguye nyuma y’iminsi mike hasohotse iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba leta Gahungu Zacharie wari Umujyanama we kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

Dr Diane Gashumba ni inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abana. Yagizwe Minisitiri w’Ubuzima kuwa 4 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Binagwaho.

Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Yeguye nyuma y’icyumweru kimwe heguye Umunyamahanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi.

Hari hashize imyaka icyenda nta mu Minisitiri wegura muri Guverinoma y’u Rwanda ahubwo aho kwegura wasangaga bakurwa mu myanya ariko impamvu zo kuvaho kwabo ntizitangazwe nubwo baba bakoze amakosa akomeye.

UMUKOBWA Aisha

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close