Amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza batsinze kuri 91% naho abo mucyiciro rusange gisoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 86,9%.
Abatsinze mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero cya 91,27% ,abahungu batsinda ku kigero cya 98,87% naho abatsinze mu mashuri y’icyiciro rusange cyamashuri y’isumbuye , abakobwa bari ku kigero cya 84,41% naho abahungu batsinda ku kigero cya 90,20 %
Ariko n’ubwo bimeze bityo hagaragaye ko abari biyandikishije gukora ibizamini bose batabikoze kuko mu mashuri abanza abari biyandikishije ni 21,387 hakora 20,383 naho mu cyiciro rusange tolokome bari 131,602 hakora 19,934.
NESA itangaza ko abanyeshuri batsinze cyane kurusha umwaka washize aho yatangaje ko icyiciro cya 1 cyitwa A batsinze ku manota70% kugera ku 100%, icyiciro cya 2 B batsinze kuri 65 kugera kuri 69%, icyiciro cya 3 C batsindiye ku manota 60 kugera 64%, icyiciro cya 4 batsindiye ku manota 50 kugera kuri 59%, icyiciro cya 5 E cyatsindiye ku manota 40 kugera kuri 49%, icyiciro cya 6 S batsinze ku manota 20 kugera kuri 39%, abatsinzwe baza ku cyiciro cya 7 F ku manota 0 kugeza ku manota 19.
NESA ikomeza ivuga ko gahunda y’amashuri izatangira takiki 25 Nzeri uyu mwaka, Kandi ko abanyeshuri basohorewe amanota ko ntakabuza nabo bagomba kwitegura nabo kuzatangira iyo taliki.
Niyonkuru Florentine