• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Monday, July 4, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Nyamukuru

Amashirakinyoma ku ibura n’iboneka rya Ferdinand Mutabazi wa Green Party

Na Ildephonse Dusabe
November 30, 2020
Muri Nyamukuru, Politike, Ubucukumbuzi, ubutabera
36 2
0
Amashirakinyoma ku ibura n’iboneka  rya Ferdinand Mutabazi wa Green Party
27
Yasangijwe
536
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Tariki ya 24 Ugushyingo 2020 nibwo ikinyamakuru Abaryankuna.com cya Ntamuhanga Cassien watorotse ubutabera bw’u Rwanda cyasohoye inkuru isaba abaturage gutabariza umurwanashyaka wa Democratic Green Party byavugwaga ko yashimutswe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

 Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ko Mutabazi Fernand wari usanzwe akorera ubucuruzi mu kagali ka Kabutare, umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango intara y’Amajyepfo yashimuswe ndetse ko ashobora kuba yagiriwe nabi n’inzego z’umutekano.

Kuri uyu munsi Ikinyamakuru Igihe.com  cyakoze inkuru irimo ubuhamya bwa Nyirubwite,Ferdinand Mutabazi ivuga uburyo yahimbye amayeri yo kuburirwa irengero agamije gucika abo mu muryango we bamwishyuzaga imigabane bari bafite mu bucuruzi bwe  cyane ko ngo yari yiteguye gushyingirwa mu minsi ya vuba.

Mutabazi avuga umugambi we wo kwiburisha yawutangiye nyuma yo kumva abagize umuryango we bamusaba imigabane yabo mu iduka yari afite, hakiyongeraho n’inguzanyo yatse muri banki ingana na miliyoni 20, yari kwishyuraho miliyoni 6 gusa.

Ibi byose byatumye afata urugendo rumwerekeza mu Ntara y’Iburasirazuba, aho bivugwa ko yabanje kurara mu mujyi wa Kigali. I Kigali yahavuye yerekeza mu karere ka Rwamagana  aho yahimbiye umugambi wo kwishimutisha abifashijwemo na Niyomugabo Bosco nawe ngo wahaye Manirakiza amafaranga 2000 yo guhambira Mutabazi imigozi.

Yagize ati” Naramusabye ndamubwira nti tujyane mu ishyamba, nurangiza unzirike, hanyuma ugende ku nzego z’ubuyobozi untabarize. Aravuga ngo hano hakorera igisirikare ndahita njya kubabwira, aragenda arababwira basanga ndi mu ishyamba ndaziritse barambohora, banjyana kuri Sitasiyo ya Polisi, nyuma kuko numvaga ntameze neza, banjyana kwa muganga.”

IshyakaDenocratic  Green Party Mutabazi abarizwamo rivuga iki kuri iki kibazo?

Dr. Frank Habineza uyubora ishyaka Democratic Green Party Ferdinand Mutabazi abereye umunyamuryango yabwiye Rwandatribune ko bo nk’ishyaka bamenye amakuru ko Mutabazi yashimuswe nk’abandi bose, gusa avuga ko batari bazi ukuri kwayo. Dr. Frank Habineza yanavuzeko ko kugeza ubu nta kuri kw’impamo kw’aya marakuru bakwemeza cyangwa ngo batangaze bataravuga n’uyu musore.

Yagize ati” Twebwe ntabwo turamubona kugirango tuganire nawe tumenye ukuri kwibiri kuvugwa. Kubera iyo mpamvu ntakirenze ibyomvuze nakwongeraho”

Dr. Habineza Frank umuyobozi wa Democratic Green Party

Ese ibyo Mutabazi Ferdinand yakoze ni icyaha ?

Umuvugizi w’umusigire wa RIB Dr. Murangira

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo bamenye ko uwo musore yabuze, byaturutse kuri nyinawabo witwa Nyiraneza Marthe watanze ikirego asaba ko yafashwa kumushakisha.

Dr. Murangira akomeza avuga ko ibyo uyu musore yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, ari naho ahera asaba abaturage kwirinda ibyaha nk’ibi ahubwo bakumva ko ibibazo byose bahura nabyo byakemuka mu buryo bw’ubwumvikane, cyangwa bakitabaza inzego z’ubuyobozi.

Yagize ati “Ibi Mutabazi yakoze ni urugero rwa bimwe mu birego RIB yakira by’abantu bavuga ko baburiwe irengero, kandi mu by’ukuri ahubwo baba baragiye bafite ibyo bahunga. Bimwe muri ibyo birego ni iby’abantu bava aho batuye batabwiye imiryango yabo babiterwa n’ibibazo bitandukanye nk’ibyo byo guhunga amadeni cyangwa ibindi bibazo bafite mu miryango.”

Kugeza ubu Mutabazi afungiye kuri Sitaziyo ya RIB ya Ruhango aho akurikiranweho icyaha cyo kurega undi umubeshyera. Iki cyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi  2 n’amezi 6 n’ihazabu ya 300.000 kugeza kuri 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda .

Ildephonse Dusabe

Inkuru Iheruka

U Burundi bwariye karungu kubw’imfu zidasobanutse abanyeshuri babwo bakomeje gupfira mu Burusiya

Inkuru Ikurikira

Nyangufi na Bakuru Be (Igice cya 2)

Inkuru Ikurikira
Twiyibutse Umugani: Nyangufi na Bakuru Be (Igice cya Mbere 1)

Nyangufi na Bakuru Be (Igice cya 2)

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In